FDLR Foca yashyizwe mu majwi ko ari yo yishe abarinzi ba Pariki muri RD Congo

Abakozi b’ikigo gishinzwe umutungo kamere (ICCN) muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baguye mu mutego (ambush) batezwe n’abantu batahise bamenyekana, ababarirwa muri cumi bahasiga ubuzima.

Imodoka y'abarinzi ba Pariki yatwitswe, abari bayirimo bahatakariza ubuzima
Imodoka y’abarinzi ba Pariki yatwitswe, abari bayirimo bahatakariza ubuzima

Ni igitero cyabaye ku manywa tariki ya 24 Mata 2020 kibera ahitwa Rumangabo muri Pariki y’Ibirunga mu muhanda uva Rutshuru ugana i Goma, aho abantu bitwaje intwaro bateze igico imodoka harimo n’izitwaye abakozi ba ICCN barabarasa benshi bahasiga ubuzima.

Ikinyamakuru cyandikirwa mu Bwongereza Reuters kivuga ko abarwanyi ba FDLR ari bo bateze igico imodoka z’abarinzi ba Pariki, abantu 16 bahasiga ubuzima harimo abarinzi 12 n’abaturage 4.

Reuters ivuga ko iki gico cyari cyatezwe n’abarwanyi babarirwa muri 60 kikaba gishobora kuba ngo cyari kigamije kwibasira abaturage n’abarinzi 15 nk’uko byasobanuwe na Cosma Wilungula, umuyobozi wa ICCN.

Agira ati’ “Ntabwo abarinzi ari bari batezwe ahubwo hari hatezwe abaturage, ahubwo abarinzi baguye mu gitero bari baherekejemo abaturage.

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarinzi ba Pariki y’Ibirunga 200 bamaze kubura ubuzima mu myaka ibiri baguye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Abayobozi b’imiryango irengera inyungu z’abaturage (Société Civile) muri Rutshuru bavuga ko iki gitero gishobora kuba cyakozwe n’abarwanyi ba FDLR Foca basanzwe bihishe muri iyi pariki bamaze iminsi bari kuraswaho n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse bakaba bamaze gukurwa mu birindiro byinshi birimo Parisi, ahari ubuyobozi bukuru bwa FDLR Foca ndetse abarwanyi 32 bakahasiga ubuzima naho 24 bagafatwa mpiri.

Intambara yo kurwanya umutwe wa FDLR Foca muri Rutshuru kuva tariki ya 22 Mata 2020 yatumye agace ka Buvuke kari icumbi rya Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega na Nzeri Isirayeri ahirukanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka