Ethiopia: Imirwano hagati y’amoko abiri imaze kugwamo abarenga 300

Abaturage bo mu Ntara ya Oromia na Amhara baherukaga gushyamirana bituma uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn wakomokaga mu ba Amhara, yegura mu mwaka wa 2018.

Amafoto yafashwe n’icyogajuru (Satelite) yerekana ko kuva tariki 16 Mata 2021 inkongi nyinshi zibasiye amazu y’abaturage mu Karere ka Amhara.

Umuvunyi mukuru wa Etiyopiya avuga ko umubare w’abantu baguye mu mirwano ikomeje kuba hagati y’amoko abiri manini yo muri iki gihugu bamaze kurenga 300.

Raporo zabanje zavugaga ko abantu bagera kuri 50 bapfuye ku munsi wa mbere bapfuye bazize imirwano hagati y’amoko y’aba Amhara n’aba Oromo mu majyaruguru y’Akarere ka Amhara.

Umuvunyi mukuru, Endale Haile, yavuze ko abantu barenga ibihumbi 430 bahunze aho bavanywe mu byabo n’ubushyamirane bushingiye ku moko.

Yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’amazu yo mu mujyi wa Ataye yatwitswe.

Imirwano myinshi yabereye mu gace ko mu kKarere ka Amhara gatuwe cyane n’abo mu bwoko bwaba Oromo.

Mu ntangiriro z’icyumweru Etiyopiya yatangaje ko ishyizeho ibihe bidasanzwe muri iki gice.

BBC ivuga ko byibazwa niba ubu bushyamirane butazaviramo amatora ateganyijwe muri Kamena gusubikwa.

Hashize igihe mu bice byinshi by’iki gihugu habera imirwano ikomeye, iyaherukaga yamaze amezi 6 yahuje leta n’abaturage bo mu karere ka Tigray yaguyemo abarenga ibihumbi 3000. nyuma yo kwigomeka kuri Guverinoma.

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn, yeguye muri 2018 nyuma y’aho amakimbirane afashe indi ntera aho abaturage baba Oromo benshi mu gihugu bamushinjaga kubabangamira mu bikorwa byabo by’ubuhinzi n’ubworozi ubwo hatangazwaga ibikorwa byo kwagura Umurwa mukuru Addis Abeba. Muri icyo gihe abaturage babarirwa mu magana barishwe, abandi benshi ibihumbi barafungwa harimo n’abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta. Byagejeje ku butegetsi Ministri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uri ho muri iki gihe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawe utokora ifuku! Ethopia bavugako ari iguhugu kitigeze gi colonizwa ! Ngo ni civilisé nibindi ibi byamoko ni affaire y.abanyafrika birababaje kubona umuntu muhuje igihugu muhuje byinshi uruhu urulimi ukavugako atari mugenzi wawe ugatikura ukamuvusha amaraso ngaho.

Luc yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka