Dusabimana yagiye muri Uganda kwivuza arakubitwa arushaho kuremba

Dusabimana Jean Claude yagiye muri Uganda ku italiki 24 Gashyantare uyu mwaka wa 2019, ajyanywe no kwivuza ku muganga gakondo, mu kugaruka mu Rwanda ageze ahitwa Masaka ahasanga abapolisi bahagarika imodoka bamukuramo we n’abandi Banyarwanda batatu.

Dusabimana wakubiswe akanakomeretswa agira inama Umunyarwanda wese yo kutajya muri Uganda
Dusabimana wakubiswe akanakomeretswa agira inama Umunyarwanda wese yo kutajya muri Uganda

Abo bari kumwe haje imodoka ya Polisi irabajyana, gusa ngo ntazi aho yabajyanye na we ngo bafata ibiti bimeze nk’imbaho baramukubita cyane, baramukomeretsa ku buryo ngo bamuciye umutsi munini w’inyuma ku kirenge cy’iburyo, bamuta aho barigendera.

Ngo yaje gushaka uko asindagira ajya ahitwa Rubare kwivuza kugira ngo arebe ko yareka kuva amaraso bityo abone uko ataha, gusa ngo byaramugoye nk’uko abyivugira.

Agira ati “Nagize amahirwe umugiraneza arantwara mu modoka, ngera ku ivuriro rya Rubare nka saa yine z’ijoro nsanga batashye ndyama hasi, amaraso avirirana. Mu gitondo ni bwo umuforomo yaje, ampa utunini aranampfuka hanyuma ntegereza umuganga aza ku mugoroba arandoda”.

Dusabimana ngo yari afite amafaranga makeya mwenewabo yari yamuhaye, afataho ayo yishyura kwa muganga no kugura imiti, arakomeza aba muri ako gace kugira ngo akomeze kwivuza, aho ngo yahingiraga abantu kugira ngo abeho.

Ku itariki ya 2 Nzeri ngo ni bwo yagarutse mu Rwanda kuko ngo yumvaga yorohewe, gusa ibirenge bye n’ubu biracyabyimbye.

Uwo musore w’imyaka 26, avuga ko bamufashe bamushinja ko ari umusirikare w’u Rwanda ariko we arabahakanira ababwira ko atigeze akora iyo mirimo, gusa ngo ntibyababujije kumukubita, akagira inama Abanyarwanda yo kwirinda kujya muri Uganda.

Ati “Umunyarwanda muri Uganda aba ari nk’igitotsi. Nagira inama rero Umunyarwanda wese yo kutajya yo, niba hari ikibazo cy’uburwayi afite yumva yakwivuriza yo akabyihorera agashaka ahandi, cyangwa hari n’ikindi cyamujyana yo akakireka kuko agerayo akagirirwa nabi”.

Undi na we witwa Niyonzima Wilson w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Burera, ngo yagiye muri Uganda muri Gicurasi 2018 ajyanywe no gupagasa, bahita bamufata arafungwa.

Ati “Nabonaga nkennye njya Uganda gupagasa ngo ndebe ko nakwigurira igare ryamfasha gushaka amafaranga. Nambukiye ku mupaka wa Cyanika ariko sinageze kure bahise bamfata kubera ndi Umunyarwanda, banjyana ku rukiko rwa Kisoro bankatira gufungwa amezi 23, ariko bambwira ngo nishyure miliyoni ebyiri z’amashiringi ndazibura bahita bamfungira ahitwa Ndorwa”.

Aho yari afungiye ngo hari abandi Banyarwanda bagera kuri 30, ngo bakababyutsa buri munsi saa kumi za mu gitondo, bakajya kubumba amatafari, gupanga amatanure no kuyatwika, bakageza saa cyenda inzara yabishe bagasubira muri gereza bakabona bagahabwa ibyo kurya.

Niyonzima warekuwe nyuma y’umwaka n’igice kuko yagarutse mu Rwanda ku ya 31 Kanama 2019, agaruka ku cyamubabaje cyane muri icyo gihe yamazeyo.

Niyonzima ngo ababazwa no kuba yarakoreshejwe imirimo y'agahato adashimirwa
Niyonzima ngo ababazwa no kuba yarakoreshejwe imirimo y’agahato adashimirwa

Ati “Nababajwe no kwirirwa nkorera abantu badashima ahubwo bakanyiriza inkoni ku mugongo, kurya bigoranye kandi ukora akazi kabo, bakurekura ntihagire n’icya cumi baguha”.

Uyu na we avuga ko yazinutswe kiriya gihugu ku buryo yumva nta kintu cyamusubizayo na kimwe ndetse akanasaba n’undi Munyarwanda kudatekereza kujya yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka