DR Congo irasaba Uganda indishyi za Miliyari 4 z’Amadolari

Muri iki cyumweru, urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwatangiye kumva ibijyanye n’amakimbirane yaranzwe hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda n’ibyangijwe hagati y’imyaka ya 1998-2003.

Umutekano muke mu bice bitandukanye bya Congo ugira ingaruka zikomeye ku baturage
Umutekano muke mu bice bitandukanye bya Congo ugira ingaruka zikomeye ku baturage

Tariki 20 Mata 2021, Abanyamategeko ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) babwiye Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice ), basaba Miliyari enye na miliyoni magana atatu z’Amadolari ($4.3bn), nk’indishyi yo gusana ibyangijwe, ayo mafaranga akaba agomba gutangwa na Uganda, kubera uruhare yagize mu ntambara zabaye muri icyo gihugu cyane cyane mu gace ka Ituri gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.

Urwo rukiko rwa LONI, ubundi ruzwi nk’Urukiko rw’Isi (World Court), muri iki cyumweru rurumva ibirego bijyanye n’amakimbirane hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, ku byangijwe guhera mu mwaka wa 1998-2003.
Paul-Crispin Kakhozi Bin-Bulongo, uhagarariye DR Congo, ari imbere y’urwo rukiko, yabwiye Abacamanza ko ibyangijwe mu gihugu cye cya Congo-Kinshasa bikozwe na Uganda mu gihe cy’imyaka itanu mu ntambara zaberaga mu gace ka Ituri, ari ibintu umuntu atabona icyo abigereranya na cyo (Incommensurate magnitude) kandi ko Uganda itigeze igaragaza ubushake bwo kubikemura mu bwumvikane mu biganiro byabanje.

Urwo rubanza rwagejejwe imbere y’urukiko mu 1999 no mu 2005, icyo gihe urwo rukiko rwa ‘International Court of Justice’, rwanzuye ko Uganda yarenze ku mategeko mpuzamahanga, mu gihe yashyiraga zimwe mu ngabo zayo ku butaka bwa Ituri, ndetse no gushyigikira indi mitwe yitwaje intwaro yari muri ako gace mu gihe cy’intambara. Urwo rukiko kandi rwanzuye ko DR Congo na yo yishe amategeko mpuzamahanga ubwo yagabaga igitero kuri Ambasade ya Uganda i Kinshasa.

Icyo gihe urwo rukiko rwategetse ibyo bihugu bituranye kuba byajya mu nzira yo gukemura ibibazo mu bwumvikane, ariko mu 2015, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yagarutse kuri urwo rukiko, ivuga ko ibiganiro ntacyo bigeraho ndetse ko bitanatera imbere . Nyuma y’uko urwo rukiko rushyizeho Komisiyo y’inzobere zitandukanye ishinzwe kwiga ku ngano y’ibyangijwe, ubu yatangiye kongera kumva impande zombi kuri icyo kibazo muri iki cyumweru.
Uganda nayo izageza ku rukiko ibyo isaba nk’indishyi mu mpera z’iki cyumweru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka