Dr Byamungu wari umuyobozi muri BRD n’umuryango we bahitanywe n’impanuka
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Dr Byamungu Livingstone wari umuyobozi ushinzwe ishoramari muri banki y’igihugu y’iterambere (BRD) n’abagize umuryango we bagera kuri bane bahitanywe n’impanuka ahitwa Lwengo ku muhanda uva Masaka werekeza Mbarara.

Televiziyo yo muri Uganda NBS yatangaje aya makuru bwa mbere yavuze ko Dr Byamungu yari kumwe n’abagize umuryango we aribo umugore we, abana be batatu ndetse n’umwe mu bo mu muryango yashatse mo.
Bane mu bagize uyu muryango bahise bahasiga ubuzima, naho umugore wa Dr Byamungu abasha kurokoka iyi mpanuka ariko akaba agikomeje kuremba cyane.
Dr Byamungu Livingston yakoze ahantu hatandukanye harimo no mu rugaga nyarwanda rw’abikorera PSF.
Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango n’inshuti.
Ohereza igitekerezo
|
Imana ibakire mu bayo.
RIP my dear friend Byamungu.Yali akiri muto atarageza kuli 50 years.Ababanye nawe twese dushenguwe n’agahinda gakomeye.Yali inshuti yanjye,twarabanye kandi twarakoranye.Yagiraga umutima mwiza cyane.Ntabwo ari ukumurata,niko bimeze.Yize Agro-Business.Jyewe nk’umukristu,mwifurije kuzazuka ku munsi wa nyuma Imana ikamuha ubuzima bw’iteka.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40 yuko abizera Imana kandi bakayishaka izabazura.Tujye dushaka Imana cyane tugihumeka,ntitugahere gusa muli shuguri,akazi,politike,etc…Turapfa tukabisiga.
Mukosore amakuru , Dr.Livingistone yitabye Imana n’abana be bane ariko umugore aracyari muzima.
BAMUTWAYE MU BITARO KAMPALA ABAGANGA BAMWITEHO.
MURAKOZE
Mbega ibyago bibi!
Yesu weeeeeeeee, wakire uyu muryango disi! Hari igihe umuntu abura icyo avuga, bose nari mbazi .... Uwiteka abakire kandi akomeze umuryango usigaye!
Tuzahora tubibuka!
Ange