DIGP Marizamunda, Evode Uwizeyimana na Col. Ruhunga bahagarariye u Rwanda mu nama y’inteko rusange ya INTERPOL

Umuyobozi mukuru wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), Col. Jeannot Ruhunga, bari i Santiago mu gihugu cya Chile ahari kubera inama y’inteko rusange ihuza ibihugu byibumbiye mu muryango wa Polisi mpuzamahana(INTERPOL).

Iyi nteko rusange izamara iminsi ine, yatangiye tariki ya 15 Ukwakira ikazarangira tariki ya 18 Ukwakira 2019. Iyi nama izibanda ku kurebera hamwe uko hashakirwa umuti ikibazo k’ibyaha birimo kuba muri iki gihe ndetse n’ibishobora kuzaba mu bihe bizaza, hibandwa ku kibazo k’iterabwoba.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu binyamuryango muri INTERPOL, mu mwaka wa 2015 rukaba rwarakiriye inteko rusange y’uyu muryango ya 84.

Muri iyi minsi ine iyi nama izamara, abahagarariye ibihugu byabo bagera kuri 900 barimo abayobozi ba Polisi mu bihugu bitandukanye, baturutse mu bihugu 162 bazaganira ku kurebera hamwe uko bahuriza hamwe ibikorwa bya Polisi ku isi yose.

Hazanarebwa inyungu ziri mu kuba mu muryango wa INTERPOL, ndetse n’uko itsinda riri muri uyu muryango rishinzwe gutabara ahabaye ibyaha ririmo kugenda rifasha ibihugu binyamuryango.

Urugero muri uyu mwaka iri tsinda ryohereje abapolisi mu bihugu biherutse guterwa n’ibyihebe nko mu bihugu bya Kenya na Sri Lanka ndetse no mu minsi yashize iri tsinda ryafashe umubare munini w’ibiyobyabwenge byafatiwe mu bihugu bya Guinea Bissau na Maldives, iri tsinda rikaba ryaragize uruhare runini mu gukora iperereza kuri ibi byaha.

Muri iyi nama kandi biteganyijwe ko hazarebwa no ku ngengo y’imari y’uyu muryango n’izindi gahunda, harimo no kongera gutora bwana Jürgen Stock nk’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa INTERPOL kuri manda ye ya kabiri ari na yo ya nyuma izamara imyaka itanu (5).

Atangiza ku mugaragaro imirimo y’iyi nama, Perezida w’igihugu cya Chile, Sebastián Piñera yavuze ko muri iki gihe ibyaha bigenda bihindagurika kandi bigakomeza kurushaho kwiyongera, asaba ko habaho uburyo burambye bwo kubirwanya.

Yagize ati: “Twese dutewe ishema no kuba tubarirwa mu muryango wa Polisi mpuzamahanga, umuryango uhuza ibihugu byose byishyize hamwe kugira ngo birwanye ibyaha n’iterabwoba.”

Perezida w’umuryango wa INTERPOL, Kim Jong Yang yavuze ko nubwo isi igenda ihindagurika, n’umuryango wa INTERPOL ugenda utera imbere ariko ko intego z’uyu muryango z’uko umutekano w’ isi ubumbatirwa zo zidateze guhinduka.

Yagize ati: “Isi igenda ihindagurika, INTERPOL na yo irarushaho gutera imbere, kubera izo mpamvu intego yacu ni uko isi yakomeza kugira umutekano ntuhinduke. Tuzakomeza guhuza amaboko kugira ngo iyubahirizwa ry’amategeko ryogere ku isi yose.”

Jürgen Stock, Umunyamabanga mukuru wa INTERPOL, yagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2014 hari ubutumwa bugera kuri miliyoni 82 bwagiye buhererekanywa hagati y’ibihugu bitandukanye, n’120% y’ubwiyongere bw’abagerageza kwinjira mu ikoranabuhanga rya INTERPOL mu buryo butemewe.

Imibare y’abagaragayeho kuba bakora iterabwoba (terorrist profiling) wariyongereye uva ku gihumbi (1,000) ugera ku bihumbi (50,000). INTERPOL kandi yafashije mu kumenya abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagera ku 12,374.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka