CP Christophe Bizimungu yatangiye kuyobora Abapolisi bari mu butumwa bwa LONI muri Central Africa

Ku Cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 nibwo Umunyarwanda, Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL) igizwe n’abapolisi baturuka mu mahanga bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (MINUSCA). Umwanya ukunze kwitwa Police Commissioner (D-2), uyu mwanya CP Bizimungu awusimbuyeho umufaransa witwa General Pascal Champion wari uwumazeho imyaka ibiri.

Commissioner of Police (CP) Christophe BIZIMUNGU yari Umuyobozi w'ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda (National Police College)
Commissioner of Police (CP) Christophe BIZIMUNGU yari Umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College)

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko CP Bizimungu agiye muri uriya mwanya nyuma yo gutsinda ibizamini bitangwa n’umuryango w’abibumbye.

Ati ”Nibyo kuva ejo tariki ya 27 Kamena Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu yageze muri Repubulika ya Central Africa aho agiye mu mirimo yo kuyobora abapolisi bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu. Ni imirimo agiyemo nyuma yo gutsinda ibizamini, ni akazi kagira manda y’umwaka umwe ushobora kongerwaho undi umwe.”

CP Christophe BIZIMUNGU
CP Christophe BIZIMUNGU

CP Kabera yakomeje avuga ko CP Christophe Bizimungu atari we munyarwanda wa mbere ugiye muri uriya mwanya kuko nka Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yakoze umurimo nk’uriya mu gihugu cya Sudani y’Epfo kuva mu mwaka wa 2016 kugeza 2018, Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Mary Gahonzire kuri ubu ari muri uriya mwanya mu Ntara ya Abyei, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yakoze iriya mirimo mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu mwaka wa 2014.

CP Christophe Bizimungu afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amategeko (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Sussex mu Bwongereza, yigeze kuyobora ishami rishinzwe ubugenzacyaha (CID) rikiba muri Polisi y’u Rwanda, kuri ubu yari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riherereye mu Karere ka Musanze (NPC Musanze).

Ku rubuga rwa twitter ya Polisi y’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa hagaragaye ubutumwa buha ikaze CP Christophe Bizimungu bishimira ko aje kubasangiza ubunararibonye amaranye igihe muri Polisi y’u Rwanda no mu bijyanye n’umutekano muri rusange aho agiye kubafasha kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi benshi muri kiriya gihugu mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, hariyo amatsinda 3 agizwe n’abapolisi 460 (FPUs) n’abandi 29 bajyayo mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye (IPOs).

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka