Coup d’Etat muri Gabon - Akadomo ku myaka 52 y’ubuyobozi bwa ba Bongo?

Igisirikare muri Gabon kiravuga ko cyafashe ubutegetsi, nyuma y’imyaka 52 Umuryango wa Bongo wari umaze uyobora.

Abasirikare muri Gabon bafashe ubutegetsi bavuga ko bashaka kugarura demokarasi mu gihugu
Abasirikare muri Gabon bafashe ubutegetsi bavuga ko bashaka kugarura demokarasi mu gihugu

Mu itangazo banyujije kuri radio y’igihugu, abasirikare muri Gabon, igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika gikungahaye kuri peteroli, bavuze ko bafashe ubutegetsi kugira ngo bagarure demokarsi mu gihugu.

Abasirikare bafashe radio y’igihugu ahagana saa kumi za mugitondo (4am) ku isaha yo muri Gabon, ni ukuvuga saa 5am zo mu Rwanda, maze mu itangazo rito batangaza abagize icyiswe ‘National Restoration Council’ cg se urwego rushinzwe kugarura ibintu mu buryo.

Perezida Ali Bongo yafashe ubutegetsi muri 2009, akaba yari amaze amezi abiri atari mu gihugu kubera uburwayi.

Perezida Bongo yagize ikibazo cy’iturika ry’imitsi yo mu bwonko mu Kwakira 2018, akaba yarimo avurirwa muri Maroc.

Kuri ubu ibimodoka binini by’intambara bikaba ari byo birimo kuboneka mu murwa mukuru Libreville.

Abafashe ubutegetsi basabye abasirikare bagenzi babo kugenzura ibijyanye n’ubwikorezi, ibibuga by’indege, hagamijwe ineza y’abaturage nk’uko radio RFI yabitangaje.

Mu ijambo yagejeje ku batuye igihugu tariki 31 Ukuboza 2018, Perezida Bongo yavuze ko atangiye kumererwa neza akaba yitegura kugaruka mu mirimo ye mu minsi ya vuba.

Ali Bongo wavutse mu 1959, ni umuhungu wa Omar Bongo wayoboye Gabon kuva mu 1967 kugeza apfuye mu 2009, bivuze ko umuryango wabo wari umaze imyaka 52 ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka