Congo-Kinshasa yatangaje ibihe bidasanzwe mu duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru

Nk’uko bigaragara muri raporo y’Umuryango w’Abibumbye, abaturage amagana bamaze kwicwa mu gihe abandi benshi bakuwe mu byabo n’ibitero bimaze amezi byibasiye uduce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Umutekano wakajijwe muri Ituri na Kivu y'Amajyaruguru
Umutekano wakajijwe muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yatangaje ibihe bidasanzwe kubera imvururu zikomeza kwiyongera cyane muri utwo duce tubiri duherereye mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa ari two Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Uhereye mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gice cy’Uburasirazuba bwa Congo, bimaze guhitana ubuzima bw’abaturage basaga 300, abandi bavanwa mu byabo, ndetse n’uburenganzira bwa muntu burahonyorwa bikabije.

Tariki 30 Mata 2021, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Muyaya Patrick, yatangaje icyemezo cya Perezida Tshisekedi, aho yagize ati “Intego ni ugushyira iherezo ku mvururu n’ibitero bikomeje guhitana ubuzima bw’abaturage bacu umunsi ku wundi.”

Ntiyasobanuye ibigomba gukorwa muri icyo gihe (cy’ibihe bidasanzwe) ni ukuvuga igihe abantu bataba bemerewe kwinjira cyangwa gusohoka mu gace runaka. Ubu aho mu duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru ibikorwa byose biragenzurwa n’igisirikare n’igipolisi.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo-Kinshasa yatangaje ko amabwiriza arambuye y’ibigomba gukorwa muri utwo duce twashyizwe muu bihe bidasanzwe aza gutangwa mu masaha ari imbere.

Muyaya Patrick yagize ati "Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri umwanzuro yafashe wo gutangaza ibihe bidasanzwe ku duce twa Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, ashingiye ku ngingo ya 85 y’itegeko nshinga. Ibijyana n’icyo cyemezo cya Perezida wa Repubulika ku buryo burambuye, biraza kugezwa kuri rubanda mu masaha aza kuza”.

Ku wa kane w’iki cyumweru, ni ukuvuga umunsi umwe mbere y’itangazwa ry’icyo cyemezo, Perezida Tshisekedi yavuze ko arimo gutegura ‘ingamba zikaze’ “radical measures” zo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke cyugarije Uburasirazuba bw’icyo gihugu.

Icyo cyemezo cya Perezida wa Congo-Kinshasa, kije gikurikira amagambo yari yavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, ku wa Mbere w’iki cyumweru, avuga ko “ Hakwiriye gushyirwaho ‘ibihe bidasanzwe (a state of emergency) mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, Ubutegetsi bwa gisivili bugasimbuzwa ubutegetsi bwa gisirikare”.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru kandi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Aljazeera, Abapolisi n’Abasirikare b’ahitwa Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, bakoresheje ibyuka biryana mu maso kugira ngo batatanye abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri ako gace bari mu myigaragambyo.

Abanyeshuri bagera kuri mirongo …(nta mubare nyakuri), bo muri ako gace ka Beni, guhera mu cyumweru gishize, batangiye imyigaragambyo yo gusaba ko Ingabo za LONI zisshinzwe kurinda amahoro MONUSCO zagenda kuko zananiwe guhagarika ibitero by’inyeshyamba zitwaje intwaro.

Ikindi abo banyeshuri basabaga mu gihe bigaragambya, ni uko Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yasura ako gace kibasiwe n’ibibazo by’umutekano muke.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka