Colonel Nshimiyimana wo muri FDLR yafatiwe i Ngungu muri Congo-Kinshasa

Nshimiyimana Augustin ufite ipeti rya Colonel mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR yafatiwe mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa, akaba ngo yarafashwe n’abantu bambaye imyenda ya gisirikare. Bivugwa ko yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021, afatiwe mu rusengero rw’ahitwa i Ngungu muri teritwari ya Masisi nk’uko umuvugizi wa FDLR yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

FDLR iri mu mitwe ihungabanya umutekano w'abaturage
FDLR iri mu mitwe ihungabanya umutekano w’abaturage

Nshimiyimana ngo yari yagiye mu birori by’umubatizo w’abana, aho yabanaga n’umugore we, nk’uko uwo muvugizi utifuje ko amazina ye atangazwa yakomeje abivuga.

Uwo watangaje ayo makuru yagize ati “Ifatwa ryakozwe n’abantu bafite imbunda bambaye imyenda ya gisirikare isanzwe, bari bazanye na moto esheshatu. Nyuma yo gufata Nshimiyimana Augustin bahise bamujyana».

Colonel Augustin Nshimiyimana yabaye Umuyobozi wungirije muri FDLR ashinzwe iperereza guhera mu 2012 kugeza mu 2019.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Kinshasa, Vincent Karega , abinyujije kuri Twitter yemeje aya makuru avuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC) zafashe Colonel Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zibarizwa muri icyo gihugu.

Ambasaderi Karega Vincent yagize ati « Twishimiye ibihe bidasanzwe (État de siege) byashyizweho mu rwego rwo kugarura amahoro muri Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’Ibiyaga Bigari ».

Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iya Ituri zashyizwe mu bihe bidasanzwe (état de siege) uhereye ku itariki 6 Gicurasi 2021, bikozwe na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo-Kinshasa.

Umukuru w’Igihugu cya Congo-Kinshasa yashyizeho izo ngamba zidasanzwe mu gihe cy’iminsi 30 (ishobora kongerwa bibaye ngombwa), hagamijwe gushyira iherezo ku mitwe yitwaza intwaro yibasiye ako gace ka Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twe turatabariza abaturage bayuye mukarere ka nyamasheke
Umurenge wa bushenge ntibagira ivuriro kuko nirihari uburyeguriwe rwiyeza mirimo ntasjobora gukorana mituweri kubera ko ubu abaturage batuye Akagari ka karusimbi na kagasheke banana posta Sante.shangi ni ndi irimukarere ka Rusizi ya nkanka mubuvugizi bwanyu
Mwafa ababyeyi Babyara kuko bagera ikigo nderabuzima barushye kd ntibashobora kubona ambiranse
Murakoze

habanabakize thomas yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Uyu ni mubyara wa Colonel Nkundiye Leonard wa Ex-FAR na Fils Bazeyi.Intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Aba bashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo barashaka kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane b’inzira-karengane.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Ijambo ry’Imana rivuga ko “Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi”.Byisomere muli Zaburi ya 5,umurongo wa 6.Bisobanura ko batazaba mu bwami bw’Imana.

masozera yanditse ku itariki ya: 8-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka