Colombia: Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege

Abantu umunani baguye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu y’igisirikare cya Colombia kirwanira mu kirere, yahanutse ubwo yari mu bikorwa by’ubutabazi mu by’ubuvuzi mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ahitwa i Vichada nk’uko byemejwe na Perezida w’icyo gihugu Gustavo Petro.

Indege ya Kajugujugu yahitanye abantu umunani muri Colombia
Indege ya Kajugujugu yahitanye abantu umunani muri Colombia

Mbere gato y’uko bitangazwa ko iyo ndege yahanutse, igisirikare cya Colombia kirwanira mu kirere cyari cyatangaje ko itumanaho ry’iyo ndege ya kajugujugu yo mu bwoko bwa Huey II, ifite nomero ya FAC-4441, ryari ryanze.

Bikimenyekana ko iyo ndege yakoze impanuka, hahise hatangizwa ibikorwa byo gushakisha aho yaguye mu rwego rwo gutanga ubutabazi ku bari bayirimo.

Ikinyamakuru Le Courrier du Vietnam cyanditse ko nk’uko ibinyamakuru byinshi byo muri Colombia byabyemeje, muri abo bapfuye harimo abasirikare bakuru mu gisirikare cya Colombia ndetse n’abandi bashinzwe ibya tekiniki.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze kuri iyo mpanuka yabaye tariki 30 Nzeri 2024, byagaragaje ko ikirere kimeze nabi ari cyo gishobora kuba cyatumye iyo mpanuka iba.

Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X yihanganishije imiryango y’abasirikare n’abandi bari bari muri iyo ndege agira ati “Ni igihe cyo kugira ubufatanye. Mu gihe igihugu cyose cyunamiye abaguye muri iyo mpanuka y’indege”.

Iyo kajugujugu yabonetse aho yakoreye impanuka nyuma y’ibikorwa byo gushakisha mu duce twa Cumaribo, abayibonye basanga nta muntu n’umwe warokotse.

Amashusho yagaragaje iyo ndege yaguye ahantu mu byatsi byinshi irangirika cyane, nyuma y’uko yari yatakaje itumanaho mu gihe yari iri mu kirere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

RIP to all dead from this accident in Colombia

HABIMANA-ABUDO Felicien yanditse ku itariki ya: 1-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka