Canada: Ubuzima bwa Minisitiri w’Intebe buri mu kaga

Hari abagerageje kwica Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, inshuro zirenga 130 muri uyu mwaka wa 2020.

Minisitiri w'Intebe wa Canada, Justin Trudeau
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau

Ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019, ngo umubare w’ibitero byo gushaka kwica Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau hamwe n’abandi bagize Guverinoma muri uyu mwaka wa 2020 byariyongereye ku buryo budasanzwe nk’uko igipolisi cya Canada kibyemeza.

Kuva mu kwezi kwa mbere kugera mu kwezi kwa karindwi, Polisi yerekanye ko hari hamaze kugeragezwa ibikorwa 130 byo kugirira nabi Minisitiri Trudeau mu gihe ngo mu mwaka ushize mu mezi nk’ayo ibikorwa nk’ibi byari 100 gusa.

Mu mwaka ushize wa 2019 mu gihe nk’icyo, ibyo bikorwa bigenza ubuzima bwe byari 100.

Umuntu witwaje imbunda yatawe muri yombi mu kwezi gushize ubwo yari yateye urugo rwa Minisitiri Trudeau agerageza kwinjira mu rugo.

Trudeau n’umuryango we ubu bimukiye mu yindi nzu mu gihe urugo rwa Minisitiri w’Intebe ruri kuvugururwa, bivugwa ko ubwo uyu muntu yateraga urugo rwe yasanze atari ho arimo kuba muri iyo minsi.

Ibindi bikorwa byo kugirira nabi abayobozi bakuru byabaye muri Canada birimo ibitero byagabwe kuri Julie Payette uhagarariye umwamikazi Elizabeth II; uwo akaba atuye ku muhanda umwe na Trudeau, ndetse vuba aha na Minisitiri w’Ibikorwa remezo Catherine McKenna na we aherutse guterwa.

Nyuma yo kohererezwa ubutumwa bwa email bumutera ubwoba, Minisitiri w’umuco n’urubyiruko uhagarariye Ontario, Lisa MacLeod, kuri ubu na we arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe.

Umuvugizi wa Polisi ya Canada Daniel Brien, yavuze ko atavuga amakuru arambuye ku bikorwa bikomeje kwibasira ubuzima bw’abakomeye ariko ko igipolisi kimaze igihe kibikurikirana.

Ikigo Institute for Strategic Dialogue (ISD) muri raporo giherutse gushyira ahagaragara cyerekanye ko ibitekerezo by’urwango ku bagize Leta, by’umwihariko Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau, byakajije umurego ku mpamvu bataramenya aho iyi raporo ibisanisha n’urwango cyangwa ivanguraruhu rikorerwa abayisilamu cyangwa Abayahudi.

Raporo ikomeza yerekana imibare y’ibyanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza urwango kuri Minisitiri w’Intebe aho ibyanyujijwe kuri Facebook byari 11,4% naho ibyanyujijwe n’abahezanguni ku rubuga rwa YouTube ari 28%.

Abarwanya amategeko afungura imipaka ku bimukira n’abafite urwango ku bayisilamu ngo ni bo akenshi banga Trudeau n’ishyaka rye, nk’uko iyi raporo yabyerekanye.

Ubuhezanguni muri Canada bwakajije umurego muri uyu mwaka bisa cyane n’urwango rukorerwa Abayahudi, hamwe n’Umuryango w’Abibumbye ko ari bo bashyigikiye ingingo yo gufungura imipaka ku bimukira bajya mu bihugu by’i Burayi na Canada aho ngo uruhande rw’abazungu batabishyigikiye bagaragaza ko ibyo Leta yabo ikora n’Umuryango w’Abibumbye bigamije kurwanya ubwoko bwabo bw’abazungu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo baba bashaka kwicana bagomba kubihanirwa byukuri

John yanditse ku itariki ya: 15-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka