Bugesera: Umuntu utazwi yafatanywe inzoga z’Amstel za magendu ahita atoroka

Umugabo utaramenyekana amazina arashakishwa nyuma yo gufatwa na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda kuri uyu wa 18 Gashyantare 2015 agahita yiruka kuko ngo yari atwaye inzoga za Amstel Bock za magendu.

Supt. Rubagumya Richard avuga ko abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda ubwo bari mu mudugudu wa Karumuna mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama ho mu Karere ka Bugesera bahagaritse imodoka Toyota Mitsubishi RAB 043 maze uwari uyirimo ahita yiruka ariko hasigaramo umushoferi wari uyitwaye.

Aragira ati “ Twayisatse maze dusangamo inzoga za magendu zo mu bwoko bw’Amstel bock amakaziye 12 y’amacupa mato n’amakaziye 7 y’amacupa manini, bavuga ko bazikuye mu gihugu cy’u Burundi ariko ntabazishyurira”.

Uwo mushoferi avuga ko we ari ikiraka bamuhaye kuko uwo muzigo atari uwe ndetse ngo ntayari azi ko ari magendu ahubwo yatunguwe no kubona uwo mugabo bari kumwe yiruka.

Izo nzoga ngo zahise zishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RAA) ishami ryayo rya Bugesera rishinzwe kurwanya magendu (RPD).

Uyu muyobozi akaba asaba abantu bose kudakora magendu kuko ngo imunga ubukungu bw’igihugu.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka