Batandatu barakekwaho uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga

Amazina y’abantu batandatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Louis Baziga wari uhagarariye Abanyarwanda (Diaspora) baba muri Mozambique yashyizwe ahagaragara.

Ayo mazina agaragaza ko ibyavuzwe by’uko Louis Baziga yaba yarishwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda yaba afite ishingiro.

Ikinyamakuru KT Press cyatangaje ko amakuru cyakuye ahantu hizewe ashyira mu majwi abantu batandatu bashobora kuba bari inyuma y’urupfu rwa Baziga uherutse kwicirwa i Maputo muri Mozambique mu gace kitwa Matola arashwe ubwo yari mu modoka ye.

Muri abo batandatu bashyirwa mu majwi harimo uwitwa Eric-Thierry Gahomera, uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique.

Biravugwa ko uwo mugambi mubisha yaba yarawukoranye n’abandi bantu benshi barimo Revocat Karemangingo wahoze mu ngabo za Habyarimana (Ex-Far), kuri ubu uyu Karemangingo akaba ari umucuruzi ukomeye muri Mozambique.

Kuri urwo rutonde kandi hagaragaraho uwitwa Benjamin Ndagijimana uzwi ku izina rya Ndagije, wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akaba na murumuna wa Safari Stanley wahoze ari senateri, ubu na we akaba yarahunze u Rwanda. Ndagijimana na we avugwaho kuba asanzwe ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri Mozambique.

Mu bandi bashyirwa mu majwi harimo uwitwa Diomède Tuganeyezu wahoze muri Ex-FAR na we ukora ubucuruzi. Tuganeyezu, Ndagijimana na Karemangingo bavugwaho kuba bari basanzwe bafitanye amakimbirane na Louis Baziga ashingiye ku miyoborere y’itorero rya Pentekositi bashinze.

KT Press ivuga ko hari amajwi yabonetse yo muri 2016 yumvikanamo Tuganeyezu aha amabwiriza abagombaga kwica Louis Baziga.

Undi muntu uvugwaho kugira uruhare mu mugambi mubisha wahitanye Louis Baziga ni uwitwa Alphonse Rugira bakunze kwita Monaco, na we wahoze muri Ex-FAR.

Alphonse Rugira ni murumuna wa Colonel Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside, akaba yarahoze ayobora ingabo muri Gisenyi. Nsengiyumva yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (ICTR).

Mu bakekwa kandi harimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert na mukuru we witwa Alexis na we uba muri Mozambique.

Ikinyamakuru KT Press kivuga ko amakuru gifite y’abakekwa harimo na Pasiteri John Hakizimana uvugwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC.

Benshi muri abo bakekwa ngo bari bamaze igihe kirekire bafitanye ubwumvikane buke na Louis Baziga, bikaba byarafashe intera yo hejuru muri 2014.

Ngo barushijeho kurwanya Baziga ubwo yahitagamo kureka gukomeza kuba muri Mozambique nk’impunzi ndetse akitabira gahunda zo gukorana na Leta y’u Rwanda.

Hari amakuru avuga ko John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bafatanyije na Revocat Karemangingo ndetse na Benjamin Ndagijimana bacuze rwihishwa umugambi wo guhitana Baziga guhera muri 2016, icyakora umwe mu bagombaga kumwica aburira Baziga, bituma abashakaga kumuhitana intego yabo batayigeraho.

Abatanze aya makuru kandi bavuze ko Ndagijimana na Karemangingo bagerageje gukoresha ububasha bari bafite bashaka kuyobya urukiko mu myanzuro rwagombaga gufata ku rubanza bari barezwemo na Louis Baziga.

Ku rundi ruhande, Eric-Thierry Gahomera uhagarariye inyungu z’u Burundi muri Mozambique na we aravugwaho imikoranire n’Abanyarwanda baba muri Mozambique batavuga rumwe n’u Rwanda, akavugwaho no gukorana n’abishe Louis Baziga.

Icyakora Abanyarwanda baba muri Mozambique baribaza impamvu yaba yaratumye uwo mudipolomate w’u Burundi akorana n’abari mu mugambi wo kwica Baziga, bakibaza n’inyungu yaba abifitemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Reka nshimire Leta y’u Rwanda na Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique kuko baticaye gusa ngo barebere.
Namwe banyamakuru kandi Murakoze

Buzima yanditse ku itariki ya: 14-09-2021  →  Musubize

Namwe munyumvire ukuntu abanyamadini bivanga mu bwicanyi,bakaba no muli RNC.Mu byukuri,abantu bitwaza bible kubera inyungu bashaka ni benshi cyane.Uretse n’aba,pastors hafi ya bose bo ku isi bafite umushahara wa buli kwezi.Nyamara Yesu n’Abigishwa be,birirwaga mu nzira babwiriza abantu kandi ku buntu.Niyo mpamvu Yesu agiye gusubira mu ijuru yasabye abakristu nyakuri "gukora umurimo w’Imana ku buntu",badasaba amafaranga.None abiyita abakozi b’Imana bahindutse ba Gafaranga.Niyo mpamvu bene aba bible ibita "abakozi b’inda zabo" nkuko Abaroma 16 umurongo wa 18 havuga.Yesu yabise ibirura byiyambika uruhu rw’intama (wolves bearing sheep’s skin).

gatera yanditse ku itariki ya: 1-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka