Ban Ki-Moon yongeye kunenga Leta ya Kongo kwitaza ibikorwa cyo kurwanya FDLR

Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yanenze ibikorwa by’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR asaba ko zafatanya n’ingabo z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo guhashya FDLR.

Ashyira hanze icyegeranyo ku bikorwa bya Monusco tariki ya 16 Werurwe 2015 yagaragaje impungenge ku bikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR bikorwa n’ingabo za Kongo ariko ntibigire umusaruro bitanga nk’uko ibikorwa byo kurwanya M23 byagenze.

Ban Ki-Moon aributsa Leta ya Kongo ko kutarwanya FDLR bituma abaturage bayo bakomeza guhohoterwa n'imitwe yitwaje intwaro.
Ban Ki-Moon aributsa Leta ya Kongo ko kutarwanya FDLR bituma abaturage bayo bakomeza guhohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro.

Ban Ki-moon avuga ko ibikorwa byo guhohotera abaturage bikorwa n’imitwe yitwaza intwaro irimo FDLR bikomeje kwiyongera bitewe n’uko nta gahunda ihamye yo kuyirwanya ngo ikurwe mu nzira.

Kuva Leta ya Kongo yatangaza ko itazafatanya na Monusco guhashya FDLR, ingabo za Kongo ni zo zikora ibikorwa byo kuyirwanya nubwo benshi bavuga ko nta musaruro bitanga bahereye ko zitaragaragaza abarwanyi bishwe cyangwa bafatiwe ku rugamba kimwe n’inkomere uretse abarwanyi bafatirwa mu nzira bagana ku biro bya Monusco bashaka gutaha mu Rwanda.

Ingabo za Kongo zivuga ko zimaze guhagarika abarwanyi ba FDLR 151 kuva batangira ibikorwa byo kuyirwanya. Cyakora abenshi mu bataha bavuga ko aba FARDC ivuga ko imaze gufata ari ababa bashakaga gutaha mu Rwanda ariko bakabafatira mu nzira.

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Minisitiri, Lambert Mende, ubwo aherutse mu Mujyi wa Goma mu ntangiriro z’uku kwezi yabwiye abanyamakuru ko abarwanyi bafatwa bazajya bagirwa imfungwa z’intambara.

Umutwe wa FDLR na ADF ni yo ivugwa mu bikorwa byo guhohotera abaturage mu bice ikoreramo nka Beni na Lubero, ariko ngo na M23 yarwanyijwe ibibazo byayo ntibirakemuka kuko benshi mu barwanyi bakiri mu bihugu bahungiyemo n’imyanzuro yafatiwe mu mishyikirano ikaba itarubahirijwe na Leta ya Kongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

M23 yararwanyijwe bkaze kuko yarwanyaga kabila ese mrabona yakwigora ngo ararwanya FDLR ashaka iki? Bafitanye nubufatanye bkomeye so bashake indi nzira yarandura uriya mutwe batitwaje kabila

Munyaneza martin yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka