Bakomeje gushakisha ababo babuze n’ibyabo byangijwe na Nyiragongo

Ikirunga cya Nyiragongo cyatwitse amazu abarirwa mu bihumbi, abantu 15 bakaba ari bo ku ikubitiro bamenyakanye babuze ubuzima kubera icyo kirunga.

Abaturage batangiye kujya kureba ibyabo byangiritse birimo n’amazu yasenyutse nyuma y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, benshi baka bagerageje gushakisha abo mu miryango yabo babuze.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 nibwo ikirere cy’aho Nyiragongo iherereye cyahindutse umutuku maze mu masaha make gitangira gusohora ibyotsi bidasanzwe, mu kanya gato gitangira kuruka, cyohereza igikoma cy’umuriro cyahagarariye hafi ya Goma, umujyi utuwe na miliyoni ebyiri ukaba uherereye mu majyepfo y’icyo kirunga.

Kugeza ku wa Mbere tariki 24 Gicurasi 2021 habarurwaga abantu 15 bapfuye, ariko umubare ushobora kwiyongera kuko abayobozi bari bategereje kugera mu turere twibasiwe cyane, dore ko byari bikigoranye bitewe n’uko hataramenyekana niba ikirunga cyahagaritse kuruka.

Icyenda mu bapfuye bazize impanuka yo mu muhanda mu mubyigano n’umuvundo mu gihe abantu bahungaga.

Ku cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya, yatangaje ko abandi bane bishwe ubwo bageragezaga gutoroka gereza mu gihe babiri batwitswe n’ikirunga kugeza bapfuye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rigaragaza impungenge z’uko abana barenga 170 bashobora kuburirwa irengero naho abandi 150 bakaba bagaragaye baburanye n’imiryango yabo.

Igikoma kigizwe n’amazuku kiva mu kirunga mu gihe cyo kuruka cyashegeshe bikomeye ibice by’Akarere ka Buhene, mu nkengero za Goma, gitaba inzu nyinshi harimo into n’inini, aho bivugwa ko kongera kuzubaka bishobora gufata amezi menshi.

Innocent Bahala Shamavu yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ati: "Amazu menshi mu byaro byo mu gace ka Buhene yatwitswe ndetse anyurwaho n’igikoma cy’amabuye y’umuriro asohoka mu kirunga."

Amazuku y'ikirunga yatwitse ndetse arengera amazu y'abaturage
Amazuku y’ikirunga yatwitse ndetse arengera amazu y’abaturage

Ahandi, aya mabuye yirema mu gikoma gishyushye ava mu kirunga yafunze umuhanda umwe uhuza Goma n’umujyi wa Beni. Byafunze inzira y’ingenzi yari kwifashishwa mu kugeza ubutabazi ku bice byibasiwe. Icyakora, ikibuga cy’indege cy’umujyi ntikigeze kigerwaho, n’ubwo hari amakuru yari yavuzwe mbere ko hari igice cy’ikibuga cyahiye.

Ikirunga giherereye mu birometero 10 uvuye i Goma, giheruka kuruka mu mwaka wa 2002, gihitana abantu 250 gisiga abantu ibihumbi 120 batagira aho baba.

Abaturage batangiye kuva mu ngo zabo na mbere y’uko Guverinoma itangaza gahunda yo kwimuka. Ikirunga kigitangira kuruka mu masaha y’ijoro, abantu benshi bagaragaye barimo bahunga n’amaguru hamwe na matela n’ibindi bintu.

Icyakora ku Cyumweru bamwe batangiye gusubira iwabo muri Congo n’ubwo hari abandi bagumye mu Rwanda batinya ko imitingito ishobora guteza ibindi bibazo bikomeye, dore ko bari bafite n’impungenge z’uko ikirunga gishobora kongera kikaruka.

Umuriro wa Nyiragongo wari ufite ubukana
Umuriro wa Nyiragongo wari ufite ubukana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abaturage birubavu nibakomeze bihangane

clovis hirwa yanditse ku itariki ya: 26-05-2021  →  Musubize

YOOO! Mukuri twifatanyije nabavandimwe ba bacongoman mukababaro batewe ni kirunga.

REGIS Mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 25-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka