Aravuga ko Uganda yamwikoreje inkono ishyushye

Undi Munyarwanda warekuwe na Uganda nyuma y’umwaka urenga yari amaze muri gereza anakoreshwa uburetwa, aravuga ko yageze ubwo yikorezwa inkono ishyushye.

Imanizabayo Albert, umusore w'imyaka 27 avuga ko amaze umwaka urenga muri gereza za Uganda
Imanizabayo Albert, umusore w’imyaka 27 avuga ko amaze umwaka urenga muri gereza za Uganda

Imanizabayo Albert, umusore w’imyaka 27 utuye i Burera, avuga ko mbere y’itariki 10/8/2018 yari asanzwe yambuka umupaka wa Cyanika akajya kogosha i Bunagana(aho Uganda igabanira ba Congo).

Ku itariki 11 Kanama 2018 ngo nibwo yashatse kwambuka aza mu Rwanda, abakozi ba Uganda bakorera ku mupaka bakamuhagarika bamubwira ko agapapuro yambukiraho(jeto) karengeje igihe.

Avuga ko yafashwe agashyirwa muri mabuso mu mujyi wa Kisoro muri Uganda, nyuma yaho yaje kwimurirwa i Kabare, hashize igihe naho aza kuhava ajyanwa muri gereza y’ahitwa Gihihe.

Imanizabayo yakomeje asobanurira itangazamakuru ko ari mu Banyarwanda barenga 100 yabonye bafungiwe mu magereza ya Uganda, banakoreshwa imirimo y’uburetwa.

Ati"Dukoreshwa imirimo ivunanye yo guhinga, kwikorera ibiti n’amabuye, hari aho twategetswe guhinga hegitare 10 z’ubutaka ku munsi turi abantu nka 40".

"Umunsi umwe turi mu murima nibwo badutegetse gufatira amafunguro haruguru y’aho twahingaga, banyikoreza inkono ya kawunga ivuye ku muriro ako kanya".

Imanizabayo avuga ko uretse imirimo y’uburetwa bakorera abasirikare n’abapolisi muri Uganda, ngo yanahamburiwe amashilingi ibihumbi 170.

Uyu musore wagarutse ku wa gatandatu w’icyumeru gishize tariki 24 Kanama 2019 arangije igihano yari yarakatiwe n’urukiko, ni umwe mu basaba Abanyarwanda kuzinukwa kujya muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka