Amerika yasabye imiryango y’Abadipolomate bayo kuva muri Ukraine

Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gututumba muri Ukraine, Amerika yamaze kwanzura ko igomba gukurayo imiryango y’Abadipolomate bayo yari isanzwe iba i Kiev mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Intambara iratutumba hagati ya Amerika n'u Burusiya muri Ukraine
Intambara iratutumba hagati ya Amerika n’u Burusiya muri Ukraine

Ku Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zategetse imiryango y’Abadipolomate b’Abanyamerika bari i Kiev, kuva muri Ukraine bitewe n’uko ngo hashobora kubaho « Ibitero bya gisirikare by’Abarusiya», icyo kikaba ari kimwe mu bikorwa Amerika ikoze kuva hatangira kuzamuka ubwumvikane bukeya hagati ya Amerika n’u Burusiya.

Abayobozi ba Amerika basaba Abanyamerika baba muri Ukraine kuva muri icyo gihugu, bakoresheje amikoro yabo bwite, harimo nko kuba batega indege z’ubucuruzi.

Abanyamerika bari muri Ukraine basabwe kumenya ko ibitero bya gisirikare by’u Burusiya bishobora gutangira muri Ukraine bikaba byagira ingaruka ku Banyamerika bari muri icyo gihugu. Minisiteri yasabye Abanyamerika bari muri Ukraine, kubaza bakamenya amakuru y’ibyo Guverinoma ya Amerika yashobora kubakorera cyangwa se itabakorera, nk’ubufasha yabaha mu gihe habaye ikibazo cy’umutekano bari mu mahanga.

Amerika kandi yabujije Abaturage bayo kuba bakorera ingendo muri Ukraine muri iki gihe, kubera ko ibitero by’u Burusiya bishobora gutangira igihe icyo ari cyo cyose. Ukraine n’ubundi yari imaze igihe itari mu bihugu Abanyamerika bemerewe gutemberamo kubera ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19.

Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU), Umuyobozi wa Dipolomasi y’u Burayi, Joseph Borrell, kuri uyu wa mbere tariki 24 Mutarama 2022 yavuze ko basanga nta mpamvu yo gukomeza ibintu kuko ngo ikibazo kitarakomera cyane ku byerekeye ubushyamirane hagati ya Ukraine n’u Burusiya, bityo ko gahunda bafite yo gukurikira Amerika yahamagaye imiryango y’Abadipolomate bayo ngo bave muri Ukraine.

Mbere yo kugirana ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga na Antony Blinken Umuyobozi wa Dipolomasi ya Amerika, Josep Borrell yagize ati “Ntekereza ko atari ngombwa gukomeza ibintu cyane, ngo tugombe guhita tuva muri Ukraine, keretse Leta zunze Ubumwe za Amerika ziduhaye amakuru asobonura impamvu yatumye bafata icyo cyemezo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka