Amerika yasabye abakozi bayo kuva muri Israel

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zemereye abakozi bazo batari mu mirimo yihutirwa ndetse n’imiryango yabo kuva muri Israel, mu cyemezo kigaragaza impungenge zikomeye ku mutekano ukomeje kuzamba muri ako karere.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 27 Gashyantare 2026, Ambasade ya Amerika i Yeruzalemu yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku bibazo by’umutekano birimo iterabwoba, imirwano ikomeje, n’umwuka mubi uri mu karere ka Israel, West Bank na Gaza.

Nubwo iki cyemezo kitagamije gucyura burundu abakozi bose, kigaragaza ko Washington ibona ko ibintu bishobora guhinduka mu buryo butunguranye.

Iryo tangazo rigaragaza ko imitwe y’iterabwoba n’abakora ibikorwa by’urugomo bashobora kugaba ibitero bitunguranye, byibasira ahantu hahurira abantu benshi nko ku masoko, mu maduka manini, ku bibuga by’indege, no ku nyubako za Leta.

Hanavuzwe ko umwuka mubi ushobora gutuma ingendo z’indege zihagarikwa cyangwa zigabanywa, bikagora abifuza gusohoka muri Israel.

Amerika yasabye abaturage bayo kwitondera ingendo zijya muri Israel no muri West Bank kubera iterabwoba n’imvururu za politiki.

Gaza yo yashyizwe mu byiciro by’ahantu hatagomba kugendwa na gato, bitewe n’intambara ikomeje no kuba Amerika idashobora gutanga serivisi za konsuleri muri ako gace.

Byongeye, hashyizweho amabwiriza akomeye ku bakozi ba Leta ya Amerika bakorera muri Israel.

Ntibemerewe kugenda mu duce twegereye Gaza no hafi y’imipaka ya Libani na Syria, keretse babiherewe uburenganzira bwihariye.

No kujya muri West Bank bisaba uruhushya rwihariye, kandi hari inzira n’amasaha byemewe gusa.

Iyi myanzuro igaragaza ko umutekano muri ako karere udahagaze neza kandi ushobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose, harimo ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote.

Abaturage ba Amerika basabwe kwiyandikisha muri gahunda ya STEP ibafasha guhabwa amakuru yihuse no kuboneka mu gihe cy’amage.

Icyemezo cyo kugabanya abakozi kigaragaza ko ubuyobozi bwa Amerika buteganya ko umutekano ushobora gukomeza kuzamba mu minsi iri imbere.

Nubwo indege z’ubucuruzi zigikora, Ambasade yatanze impuruza ko ibintu bishobora guhinduka vuba, bityo abaturage bakagirwa inama yo gusuzuma neza umutekano wabo no gufata ibyemezo hakiri kare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka