Amarangamutima y’abarwanyi 550 ba FDLR bagejejwe mu Rwanda ku gahato

Abarwanyi ba FDLR bacyuwe mu Rwanda ku gahato na Congo bavuga ko babayeho neza mu gihe batari bizeye umutekano wabo.

Kabarindwi wari uzwi nka Mugisha Faustin ni kenshi yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko kuzanwa kwabo ari rwo rupfu ariko ngo yasanze yaribeshyaga
Kabarindwi wari uzwi nka Mugisha Faustin ni kenshi yumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga avuga ko kuzanwa kwabo ari rwo rupfu ariko ngo yasanze yaribeshyaga

Ni abarwanyi 550 bahoze mu mutwe wa FDLR n’abo mu miryango yabo, bose babarirwa mu 1600, kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2018 ni bwo batangiye kugezwa mu Rwanda na Leta ya Congo yari yatangaje ko bagomba kukivira ku butaka.

Abarwanyi bacyuwe hamwe n’imiryango yabo bari mu nkambi ya Kanyabayonga, Walungu na Kisangani mu nkambi yitiriwe Lt Gen Bauma, na ho abandi barwanyi bacyuwe mu Rwanda bari mu magereza ya Congo, aho bagiye bafungwa bazira kuba abarwanyi b’imitwe yitwaza intwaro.

Mu kigo cya Mutobo aho abarwanyi ba FDLR bazanywe, iyo uhageze usanga bamwe baganira, abakina umupira w’amaguru, abareba televiziyoibaruhura mu mutwe, naho abandi bumva radiyo, mu gihe abenshi baba bibereye mu nzu y’icuruza bifatira agacupa abandi barwanya ubukonji bafata icyayi.

Abarwanyi bari mu kigo cya Mutobo, bavuga ko bavanywe mu nkambi za Congo kugahato kugira ngo badatoroka bakoroherezwa bagejejwe mu Rwanda.

Ni abarwanyi bacyuwe ku gahato nyuma y’uko banze gutaha ku bushake kandi Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda bari mu buhunzi gutaha mu gihugu cyabo.

Kabarindwi Joseph wari uzwi nka Majoro Mugisha Faustin ndetse akaba umwe mubavugiraga abarwanyi n’imiryango yabo bari mu nkambi ya Kisangani bavuga ko batazataha, yabaye umurwanyi wa FDLR kuva 1997, naho 2014 yari afite ipeti rya majoro hamwe n’abandi barwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi bashaka ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Maj Rwandema ngo icyo yabwira abari muri FDLR ni ugutaha bakubaka igihugu kuko yasanze ari amahoro
Maj Rwandema ngo icyo yabwira abari muri FDLR ni ugutaha bakubaka igihugu kuko yasanze ari amahoro

Yagize ati “Twashyize intwaro hasi dushaka ko haba ibiganiro hagati ya Leta ya Kigali na FDLR, kandi ubuyobozi bwa Congo na SADC bari batwemereye ko abazashaka gutaha bazabafasha, naho abatabishaka bakabashakira ubuhungiro mu kindi gihugu cyangwa bagatuzwa, ariko ntibyakunda nyuma y’uko u Rwanda rutabyemeye, tariki 23 Ugushyingo nibwo Leta ya Congo yatwirukanye itwohereza mu Rwanda aho badupakije indege batuzana i Goma kugahato.”

Kabarindwi hamwe nabandi barwayi ba FDLR barimo Majoro Sibomana Theogene na Majoro Rwandema Joseph mu nkambi ya Kisangani wari uzwo nka Birindiro Joseph, bakiriwe mu nkambi ya Mutobo aho bamaze guhabwa ibikoresho by’ingenzi ndetse n’imiryango yabo yatangiye kubasura, bavuga ko batunguwe n’uburyo bakiriwe neza mu Rwanda ku buryo n’ubu batabyiyumva.

Yakomeje agira ati “Icyantuguye ngeze mu Rwanda nuko kugeza iyi saha ndikuvuga, ntakibazo cy’umutekano ndagira, nari nzi ko nzakorerwa ikintu kibi haba gufungwa cyangwa kwicwa, ariko ntungurwa n’uburyo banyakiriye neza nitabwaho kurenza uko twari tubayeho muri FDLR.”

Kabarindwi Joseph yumvikanye inshuro nyinshi ku maradiyo mpuzamahanga arwanya igitekerezo cyo kuza mu Rwanda, ndetse akanenga uburyo mu Rwanda ubuyobozi bukora n’umutekano w’abaturage ucunzwe.

Akomeza agira ati “Icyo nifuza ni ukwakirwa mu muryango Nyarwanda ngahabwa uburenganzira, nkashobora gukora ngatunga umuryango wanjye nkabaho nk’abandi.”

Uyu muri FDLR yitwaga Maj Theogene Bizimana
Uyu muri FDLR yitwaga Maj Theogene Bizimana

Majoro Sibomana Theogene avuka Cyabingo mu karere ka Gakenke, avuga ko akiri muri Congo yumvaga mu Rwanda nta mutekano yahabona akurikije uko yahavuye 1998 mu ntambara y’abacengezi ariko asanga siko bimeze.

Agira ati “Icyo nasaba leta ni ugukora ibishoboka igaca igitera ubuhunzi, kuko bigora umuntu ushaka gutaha akumva hari abandi bahunze. Twe tukiri mu nkambi twatekerezaga ko Leta yaganira n’abari hanze bakaza bakubaka igihugu cyabo kuko mu myaka namaze muri FDLR namenye agaciro k’igihugu.”

Majoro Rwandema Joseph mu nkambi ya Kisangani warazwi nka Birindiro Joseph, ubusanzwe avuka mu karere ka Huye aho yahoze akora mu iseminari ya Nyakibanda ashinzwe isomero, avuga ko kuza mu Rwanda byamutunguye bitewe nuko byakozwe, ariko akavuga ko atabyicuza.

“Iyo ndebye uko dufashwe hano Mutobo, mbona kuzanwa mu Rwanda n’ubwo byabaye ku gahato byarabaye amahirwe, kuko dufashwe neza, duhabwa ibyangombwa byibanze, kandi abo mu miryango turavugana bikadushimisha.”

Kabarindwi Joseph avuga ko uwamusubiza muri Congo atasubira muri FDLR.

“Nahunze ndi umusivili, nagiye muri FDLR kugira nirwaneho nibesheho, kuba narageze mu Rwanda ni amahirwe aruta kuba FDLR, sindabura umutekano, ntakibazo mfite, ntampamvu nimwe yatuma nsubira muri FDLR.”

Kwakira abantu batabishaka ntibyari byoroshye

Ephrem Kanamugire, umuyobozi w’ikigo cya Mutobo cyakira abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe, avuga ko bahuye n’akazi katoroshye mu kwakira abarwanyi birukanywe n’igihugu cya Congo.

Ati “Kuva tariki ya 16 Ugushyingo 2018 twatangiye kwakira bwambere abarwanyi ba FDLR, abari barafunzwe barafatiwe mu mirwano, abafatiwe mu mitwe yitwaza intwaro, nyuma yaho twakira abari mu nkambi nka Kanyabayonga, Walungu na Kisangani, harimo abasirikare n’abasiviri harimo n’abanyamahanga bose babarirwa 1600”.

Kugera tariki ya 5 Ukuboza 2018 mu kigo cya Mutobo bari bamaze kubona abanyekongo icyenda bahoze barwanira umutwe wa FDLR bacyuwe mu Rwanda biswe abanyarwanda, hakaba hari hamaze no kubonekamo umurundi umwe, bakaba bazashyikirizwa ibihugu byabo.

Uretse kwakira abarwanyi bahabwa ibikoresho by’ibanze no kubakira, ubuyobozi bwa Mutobo buvuga ko bwahuye n’akazi gakomeye kubera kwakira abantu batabishaka.

Ati “Baje bafite ubwoba, ariko baratunguwe bitewe n’uko tubakira, tubaha ibikoresho batabonaga, ikigo kirafunguye baragenda babona ntawe ubakoraho ababwira nabi, babona abaganga bakuru bavuye mu bitaro bya Kanombe bije kubavura indwara zikomeye baratungurwa.

"Twahuye n’akazi gakomeye kugira ngo tubafashe imitima yabo ibohoke bibone ko bari mu gihugu cyabo, nkubu ku cyumweru basuwe n’abantu 350 bo mu miryango yabo baraganira barishima.”

Kanamugire avuga ko abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo ikigezwa mu kigo cya Mutobo hari akazi gakomeye kubera indwara bamwe bari bafite.

Ati “Twahuye n’akazi gakomeye kuko harimo abafite indwara z’ibituntu, ibikomere by’amasasu, Sida n’indwara z’imirire mibi, hari abazanye marariya n’ubu abaganga bakitaho kandi tuzakomeza kubitaho kuko ni abanyarwanda batashye mu gihugu cyabo, bafite uburenganzira bwo kwitabwaho.

Congo ntiyatanze abarwanyi ba FDLR bose yari ifite

Umunyamakuru wa Kigali Today wasuye inkambi ya Mutobo yashoboye kumenya ko hari abarwanyi ba FDLR batatashye, aba akaba ari bamwe mubayobozi ba FDLR bagiye bafatwa bajyanwa gufungirwa Kinshasa.

Mu kigo cya Mutobo, abasirikare barimo bafite ipeti rikomeye ni abari ku ipeti rya Majoro, nyamara mu gihe hari abandi bari bafunzwe bafunguwe bagacyurwa mu Rwanda, abafite amapeti akomeye ntibazanwe.

Mubo Kigali Today yashoboye kumenya ko bajjyawe kinshasa harimo Maj. Evariste Ndayishimiye uzwi nka Maj. Kizito, Col Habyarimana, Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur, na Maj. Sabimana.

Hari kandi Col Ndinzimihigo amazina ye akaba Marc Habimana, Brig Gen Mujyambere Leopord uzwi nka Ashile yafashwe n’inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma avuye muri Afurika y’ Epfo anyuze Zambia ajyanwa Kinshasa tariki 3 Gicurasi 2016 n’abandi.

Kigali Today ivugana na Seraphine Mukantabana umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, avuga ko abarwanyi n’imiryango yabo Congo yashyikirije u Rwanda bose bagejejwe mu kigo cya Mutobo.

“Abarwanyi n’imiryango yabo twakiriye bose bagejejwe mu kigo cya Mutobo, niba hari abo utabonye ubwo ntabo twahawe. Kuko abarwanyi bose twakiriye n’ubu baracyari mu kigo cya Mutobo.”

Majoro Kabarindwi Joseph nawe avuga ko abo basirikare bakuru ntabo yahasanze i Mutobo.

Abarwanyi ba FDLR bagejejwe mu kigo cya Mutobo, biteganyijwe ko bazahabwa amasomo abafasha gusubira mu buzima busanzwe harimo kumenya amateka y’igihugu no kwihangira imirimo.

Nyuma yo gusoza amasomo buri muntu ahabwa ibihumbi 60 bimufasha kubaho n’umuryango naho nyuma yo kugera mu muryango agahabwa ibindi bihumbi 120 bimufasha gutangira ubuzima.

Uretse amafaranga ahabwa abarwanyi, n’imiryango y’abarwanyi nayo igenerwa amafaranga akoreshwa mu gutangira ubuzima, aya amafaranga akaba asimbura ibiribwa mbere bahabwaga bakigera mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GUTERA ISESEMI GUSA!

Bie yanditse ku itariki ya: 20-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka