Amafi menshi yo mu bwoko bwa ‘Dolphins’ yaba yarapfuye kubera intambara yo muri Ukraine

Abahanga mu bya Siyansi bavuga ko hari amafi manini ‘Dolphins’ yaba yarapfiriye mu Nyanja y’Umukara (Black Sea) kubera intambara yo muri Ukraine

Kuva intambara yo muri Ukraine itangiye mu mwaka wa 2022, ubwo u Burusiya bwateraga Ukraine, mu binyabuzima byagezweho n’ingaruka zikomeye z’iyo ntambara, harimo n’amafi yo mu Nyanja, aho ubu hamaze gupfa amafi manini yo mu bwoko bwa ‘Dolphins’ asaga 100 mu Nyanja y’Umukara.

Intambara yo muri Ukraine imaze guhitana ubuzima bw’abantu benshi harimo abana, abagore n’abagabo, ariko ibindi binyabuzima byahuye n’ingaruka zikomeye harimo amafi yo mu Nyanja y’Umukara, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye, harimo na USA TODAY.

Muri rusange hamaze gupfa amafi manini yo mu bwoko bwa ‘Dolphins’ na ‘Marsouins’ agera kuri 700 mu bihugu bikora Nyanja y’Umukara harimo Bulgarie, Roumanie, Turquie na Ukraine. Hiyongeraho za ‘Dolphins’ zigaragara zaje ku nkombe y’iyo nyanja zifite ibikomere bimeze nk’iby’ubushye, aho abahanga mu bya siyansi bavuga zishobora kuba zikomeretswa n’ibisasu biterwa muri iyo Nyanja y’Umukara, hakaba n’izindi ‘Dolphins’ ziboneka bigaragara ko zimaze igihe zitarya.

Erich Hoyt, Umushakashatsi wo mu Bwongereza ukora mu cyitwa ‘Royaume-Uni Whale and Dolphin Conservation’ yagize ati “Amafi manini ya ‘Dolphins’ na ‘Marsouins’ yifashisha ijwi mu gishobora kugenda mu mazi, kumvikana hagati yayo no gushobora kubona ibyo arya. Urusaku ruturutse hanze y’amazi ruzigiraho ingaruka, ariko urusaku rw’ibisasu biturikira mu mazi rushobora no kuzihahamura, kuzikomeretsa ndetse no kuzica.

Abashakashatsi bavuga ko ayo mafi manini ya ‘dauphins’ na ‘marsouins’ nayo ari mu binyabuzima bigerwaho n’ingaruka zikomeye z’intambara yo muri Ukraine.

Abashakashatsi mu bya siyansi bavuga ko umubare w’ayo mafi manini yicwa n’ibisasu by’igisikare kirwanira mu mazi ushobora gukomeza kuzamuka ukagera mu bihumbi byinshi kuko intambara igikomeje.

Hari kandi impungenge z’uko imibare itangazwa ya za ‘Dolphins’ zishwe n’ibikorwa bya gisirikare mu Nyanja y’Umukara mu ntambara ya Ukraine, yaba ari mikeya kuko uretse izipfira ku nkombe cyangwa hafi y’inkombe zishobora kugaragara, ubundi iyo Dolphin ipfuye, ihita ijya hasi ku ndiba y’inyanja ikagumayo ntirerembe, bitandukanye n’uko bigenda ku mafi mato, kuko yo iyo apfuye areremba ku mazi.

Umuhanga mu by’ibinyabuzima byo mu mazi (marine biologist) w’Umunya-Ukraine witwa Ivan Rusev, we yavuze ko nibura dauphins zigera ku 50.000 zo mu Nyanja y’Umukara zaphuye kubera intambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.

Ivan Rusev yavuze ko ababazwa cyane no kubona umubare munini w’ibisigazwa by’amagufa ya za dauphins aho atuye mu gace ka Odesa muri Ukraine. Za mine, ibisasu biraswa mu mazi na za ‘power sonar’ by’igisirikare cy’u Burusiya kirwanira mu mazi, ngo byateje akaga gakomeye ku bidukikije no ku binyabuzima byo mu mazi. Ariko Rusev anavuga ko hari gahunda afite yo gufasha umuryango wa za dauphins zo mu Nyanja y’Umukara kongera kwiyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka