Al-Shabab imaze kwigamba igitero cyagabwe muri Kenya

Umuvugizi w’umutwe w’iterabwoba ufite ibirindiro muri Somalia Al-Shabab amaze kwigamba igitero cyagabwe i Nairobi muri Kenya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mutarama 2019.

Iki gitero cyagabwe mu gace gaherereye mo hotel Dusit iherereye mu murwa mukuru, mu karere ka Westland, ahantu haturikiye ibisasu bibiri ndetse humvikana amasasu.

Imodoka ziri gushya benshi barahangayitse muri Nairobi
Imodoka ziri gushya benshi barahangayitse muri Nairobi

Bamwe mu babonye ibi biba, bavuze ko babonye abantu bane bafite imbunda binjira, ndetse babona imodoka zishya muri parikingi.

Reuters yanditse iyi nkuru ivuga ko Polisi yahise izenguruka aho hantu itangira kugerageza gusohora abantu bari baheze mu nyubako.

Bamwe mu bari muri ako gace bari gutabaza bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uwitwa Yvonne yagize ati "Abiterabwoba bibasiye umuhanda 14 Liverside, turi kumva ibiturika ndetse n’amasasu. Mudutabare".

Kenya ni kimwe mu bihugu byibasirwa n’iteramboba muri aka karere kuko mu 2013, Al Shabab yibasiye isoko mu gace ka Westgate abarenga 67.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibareke abanyagihugu ba somlia bibanire
alshabab ni abasomali,reka bategeke igihugu cabo amahoro azogaruka. bemere bagendere kuvyo alshababu igomba hama bibereho atakibazo.

nominee yanditse ku itariki ya: 16-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka