Afurika y’Epfo: Abanyarwanda barasabwa kwitwararika kubera urugomo rurimo kwibasira abanyamahanga

Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bagiriwe inama yo kwigengesera kubera impungenge z’umutekano utifashe neza muri icyo gihugu.

Ni mu gihe hakomeje ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byibasira abanyamahanga cyane cyane abakora ubucuruzi.

Ni ubugizi bwa nabi bivugwa ko bukorwa n’abenegihugu bashinja abanyamahanga kubatwarira akazi bigatuma bo baba abashomeri n’abakene.

Ubushomeri muri Afurika y’Epfo buri kuri 30% by’abaturage bose.

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Afurika y’Epfo bavuganye na Kigali Today ndetse na KT Press kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 bavuze ko bafite ubwoba bitewe n’izo mvururu zirimo kwibasira Abanyamahanga, bikavugwa ko zimaze kugwamo abantu batanu barimo abanya-Nigeria babiri n’abandi batatu bo muri Afurika y’Epfo.

Abantu batandukanye barimo na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bamaganye izo mvururu, basaba ko zihagarara.

Abaturage bo muri Afurika y'Epfo barimo kwangiza iby'abanyamahanga babaziza ko ngo babatwariye akazi bakabateza ubushomeri
Abaturage bo muri Afurika y’Epfo barimo kwangiza iby’abanyamahanga babaziza ko ngo babatwariye akazi bakabateza ubushomeri

Ibyo bikorwa byibasira Abanyamahanga biravugwa cyane mu Ntara ya Gauteng no mu Mujyi uteye imbere cyane ku bucuruzi wa Johannesburg.

Leta y’u Rwanda na yo yasabye Abanyarwanda baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika no kuba maso, mu gihe muri icyo gihugu hongeye kwaduka ibikorwa byo kugirira nabi abanyamahanga babayo cyane cyane Abanyafurika.

Abanyafurika y’Epfo barimo gusahura amaduka, gusenya inzu z’ubucuruzi, gukubita Abanyamahanga, gutwika ibyabo, hakaba hari n’abamaze kuhasiga ubuzima.

Abari mu mazi abira cyane cyane ni abanya-Nigeria nk’uko byari bimeze ubushize.

President Cyril Ramaphosa yabyamaganiye kure asaba Abanyafurika y’Epfo gusigaho, ndetse asaba ko abarimo guhohotera abanyamahanga batabwa muri yombi.

Abahanzi bakomeye kuri uyu mugabane na bo bamaganiye kure ubwo bugizi bwa nabi. Muri bo harimo Burna Boy, Wizkid, Davido n’abandi benshi bavuze ko batazongera gukorerayo ibitaramo.

Abashinzwe umutekano bahanganye n'abaturage basahuraga ibikorwa by'ubucuruzi by'abanyamahanga
Abashinzwe umutekano bahanganye n’abaturage basahuraga ibikorwa by’ubucuruzi by’abanyamahanga

Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, na we yavuze ko Afurika yunze Ubumwe yamaganye ubwo buhemu, ariko animishimira ko hari abamaze gutabwa muri yombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, uri muri icyo gihugu mu nama ku bukungu bw’isi, yagiriye inama Abanyarwanda bari muri Afurika y’Epfo kurya bari menge.

Hagati aho hari amakuru yari aherutse kuvuga ko Perezida Paul Kagame yaba yarasubitse gahunda yo kwitabira iyo nama kubera ibyo bibazo bivugwa muri Afurika y’Epfo, ariko Leta y’u Rwanda yabeshyuje ayo makuru ivuga ko Umukuru w’Igihugu yari afite izindi mpamvu zatumye atabasha kujyayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka