AFC/M23 yarekuye abasirikare 5,000 bo mu ngabo za FARDC bafatiwe ku rugamba

Ihuriro rya AFC/M23 ryatangaje ko riherutse gushyikiriza Komite Mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (CICR) abantu barenga 5,000 barimo ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Wazalendo bafatiwe ku rugamba.

Lawrence Kanyuka, umuvugizi w'ihuriro rya AFC/M23 yasabye abarekuwe kwirinda amacakubiri n'ivangura
Lawrence Kanyuka, umuvugizi w’ihuriro rya AFC/M23 yasabye abarekuwe kwirinda amacakubiri n’ivangura

Bashyizwe mu maboko ya CICR kugira ngo bafashwe kugezwa i Kinshasa, icyo gikorwa kikaba cyarabereye ku kigo cya gisirikare cya Rugamabo ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko AFC/M23 ibivuga, iki gikorwa kigamije kugaragaza ubushake bwo kubahiriza amasezerano ajyanye no kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye ndetse no gufasha kugabanya umwuka mubi uri hagati yazo, hakurikijwe amahame y’amategeko mpuzamahanga arengera abantu mu gihe cy’intambara.

Icyakora, iri huriro rivuga ko nubwo rikomeje gutera intambwe zifatika mu kugabanya amakimbirane, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gutsimbarara ku myitwarire y’ukutumvikana, dore ko bukomeje kwanga kurekura bamwe mu bayoboke ba AFC/M23 ndetse n’abandi bantu bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, bafashwe bazira uko basa.

AFC/M23 kandi ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano no gukomeza ibikorwa by’intambara rusange bibibasira, harimo no kwibasira abaturage b’abasivili n’imitungo yabo.

Iri huriro ryongeye kugaragariza abahuza n’abafatanyabikorwa bo mu gihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, ahubwo bukagaba ibitero hirya no hino birimo n’ibyibasira abasivile, ndetse n’abarwanyi b’uwo mutwe.

AFC/M23 ivuga ko amaraso y’Abanyekongo ameneka bigizwemo uruhare na Perezida Félix Tshisekedi atazirengagizwa cyangwa ngo yibagirane.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ko mbona ishaka kurusha Yezu impuhwe. Uzi ko no mu bisambo bibiri bari kumwe yababariye kimwe. Ibaze ibihumbi bingahe?bitanu?! Abo ni bo barayirangiza kuko bazi amabanga ya yo. Ngo ibihumbi bingahe?byagiye he byashyikirijwe nde? Ndumiwe koko,ahubwo se iyo babavanga n’iza Sarambwe.nta kuntu haburamo na fdlr tu!M23 uru rugamba rwose ni yo irukomeza,reba irekura Uvira,abaturage bari bamaze kubizera barahangayika.Izagarukamo ariko bizayivuna kurusha mbere .

Ariko twizere ko yabihaye umwanya ikabitegura neza ibyo kurekura ziriya ngabo.

Ese nta kuntu yahindura n’ibirango aho yafashe ikajya ihashyira ibyayo aho gukomeza ibya Kisekedi.

Alias yanditse ku itariki ya: 9-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka