Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato

Abimukira 86 baguye mu mpanuka y’ubwato ubwo bari mu nkombe ya Syria berekeza i Burayi, abandi 20 batabawe bajyanwa kwitabwaho mu bitaro biherereye mu Mujyi wa Tartus muri Syria.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bimukira, ku wa Kane mbere y’uko barohama bari hagati y’ abantu 120 na 150 barimo abagore n’abana, abenshi bari baturutse muri Liban, Syria na Palestine.

Icyateye iyi mpanuka nticyahise kimenyekana, ibikorwa byo gushakisha abandi bari muri ubu bwato barohamye bikaba byari bikomeje.

Amakuru avuga ko kandi ubu bwato bwarohamye buri kwerekeza muri Chypre.

Ikinyamakuru cyo muri Syria cyatangaje ko imibiri ya banyakwigendera bataramenyekana iza kujyanwa ku mupaka igahabwa abashinzwe urwego rw’ubutabazi bo muri Liban.

Hashize igihe ikibazo cy’abimukira kivugwa mu bihugu bitandukanye mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo kuko akenshi usanga bamwe baburira ubuzima bwabo mu nyanja iyo bari kwambuka bagana i Burayi aho bavuga ko baba bagiye gushaka imibereho myiza.

U Rwanda ruhetse gusinya amasezerano n’u Bwongereza ajyanye no kwakira abimukira nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo n’ubwo byaje kutavugwaho rumwe na benshi ariko umushinga uracyakomeje.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abimukira utangaza ko kuva uyu mwaka watangira abimukira 224 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi basaga 800 bo baburiwe irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka