Abazahugura abandi mu kubungabunga amahoro n’umutekano basoje amahugurwa

Aba Ofisiye bo mu gisirikari cy’u Rwanda (RDF Officers) bari bamaze ibyumweru bibiri bahugurirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, kuwa gatanu tariki 13 Ukuboza 2019 bayasoje biyemeje gufasha bagenzi babo kongera ubumenyi bubategura koherezwa kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Abahuguwe biyemeje kuba umusemburo w'impinduka nziza mu kwita ku mahoro n'umutekano
Abahuguwe biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu kwita ku mahoro n’umutekano

Kuri iyi nshuro, aya mahugurwa yitabiriwe n’aba ofisiye b’u Rwanda 25 gusa, hagamijwe kongera umubare w’aboherezwa kubungabunga amahoro bafite ubumenyi buhagije.

Umuyobozi wa Rwanda Peace Academy, Col Jill Rutaremara, yagize ati “Icyari kigamijwe kwari ukureba ahari icyuho mu rwego rw’ubumenyi. Impamvu mvuga ibi ni uko mu yandi mahugurwa yabanje wasangaga Abanyarwanda bayitabira ari bake kugira ngo dusaranganye imyanya n’ibindi bihugu.

Igihugu nk’u Rwanda gikunze kohereza abajya mu butumwa bw’amahoro benshi, birasaba kuba bafite ubumenyi bwimbitse mu byo bakora, barigishijwe uko akazi gakorwa”.

Captain Jean Baptiste Kazihise, ni umwe mu bahuguwe wabwiye Kigali Today ko aya mahugurwa bari bayakeneye kugira ngo banoze akazi kabo.

Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye aya mahugurwa bagiye gufasha abandi kumenya uko bitwara bari mu butumwa bw'amahoro
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye aya mahugurwa bagiye gufasha abandi kumenya uko bitwara bari mu butumwa bw’amahoro

Yagize ati “Ubu icyo dutahanye ni ubumenyi tuzifashisha duhugura bagenzi bacu uko bakwiye kwitwara mu gihe bazaba bari mu butumwa bw’amahoro. Umusaruro twiteze kuri byo, ni uko igihugu cyacu kizakomeza gusigasira bwa bunyangamugayo bwacyo n’imyitwarire myiza iranga ingabo ziri mu bihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro”.

Ambasaderi wungirije w’Igihugu cy’ Ubwongereza mu Rwanda Ben Snowdon, asanga ubu bufatanye ari intambwe ikomeye mu birebana no kubungabunga amahoro.

Ambasaderi wungirije w' Ubwongereza mu Rwanda Ben Snowdon
Ambasaderi wungirije w’ Ubwongereza mu Rwanda Ben Snowdon

Yagize ati “Biba ari ingenzi ko aboherezwa mu butumwa bw’amahoro baba bafite ubuhanga bazi n’uko bitwara kugira ngo basohoze neza inshingano baba bahawe. Igihugu nk’u Rwanda dushima uko kibyitwaramo neza, kibishyira mu by’ingenzi byihutirwa.

Ibi ni bimwe mu byateye igihugu cyacu ishema no kwiyemeza ko dufatanya. Umusaruro wabyo ni uko aboherezwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye barushaho kugira imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi”.

Brig. Gen. Didas Ndahiro, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Igisirikari cy’u Rwanda, yababwiye ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro budashobora kugera ku ntego abashinzwe kubushyira mu bikorwa badafite ubumenyi buhagije.

Yasabye abayasoje kuba intangarugero zizafasha abandi kuzuza inshingano bazahabwa igihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Brig. Gen. Didas Ndahiro (ubanza iburyo) Umuyobozi w'Ishuri rikuru ry'igisirikari cy'u Rwanda
Brig. Gen. Didas Ndahiro (ubanza iburyo) Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’igisirikari cy’u Rwanda

Yagize ati “Mwe musoje aya masomo, hari imbogamizi nyinshi isi muri rusange ifite z’amakimbirane abera mu bihugu bimwe na bimwe, bisaba ko abayahosha baba ari abantu basobanukiwe uko babigenza.

Icyo tubategerejeho ni ugufasha abandi kwitwara neza mu gihe bazaba boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro butegurwa n’umuryango w’abibumbye”.

Amahugurwa yo muri uru rwego rw’abazahugura abandi atangwa binyuze muri gahunda y’ubufatanye bumaze imyaka itanu bw’Igihugu cy’Ubwongereza n’u Rwanda mu birebana no kubungabunga amahoro.

Kuva mu mwaka wa 2015 abo mu nzego za gisivili, ingabo na polisi 390 bo mu Rwanda no mu mahanga, ni bo bamaze guhugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka