Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda n’iya Qatar baganiriye ku bufatanye bw’inzego zombi

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad al Thani.

Ni uruzinduko yitabiriye ku butumire bw’umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Qatar Lt Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi wamwakiriye mu biro bye, baganira ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’inzego za Polisi zombi.

Lt Gen. Khulaifi yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yitabiriye ubutumire, asaba ko habaho ibiganiro birambuye hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gushyiraho gahunda y’ubufatanye yitezweho guteza imbere imikoranire irimo n’ibirebana no kongerera ubushobozi inzego za Polisi zombi.

DIGP Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Qatar ku bw’ubu butumire no ku mbaraga zashyizwe mu gucunga umutekano w’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri icyo gihugu kikarangira mu mutekano usesuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko abayobozi ba police zombi bahuye bakaganira yaba uwa quatar nu w’Urwanda nizera ko bashyize hamwe ntacyo batageraho. kuko mwinosi ni ugufashanya baca umugani ngo ntawigira. ndizera ntashindikanya ko ibiganiro byagenze neza kandi ubu tugiye kubona umusaruro wibyo biganiro nizeye ko ari mwiza.

SIBORUREMA JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 4-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka