Abayobozi b’ibihugu byo mu karere basabye Leta ya Congo gusubira mu biganiro na M23 mu maguru mashya

Mu nama abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’inama mpuzamahanga w’akarere k’ibiyaga bigari ICGLR basoje mu mujyi wa Kampala muri uyu mugoroba basabye ko Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo isubira mu biganiro by’amahoro n’umutwe uyirwanya wa M23 mu gihe cy’iminsi itatu n’ubwo leta ya Congo yo ishaka ko M23 yashyira intwaro hasi cyangwa ikumvishwa n’ingufu za gisirikare.

Muri iyi nama yabereye Kampala ku gicamunsi cya none kuwa 05/09/2013, abakuru b’ibihugu bya ICGLR basabye ko mu gihe kiri hagati y’iminsi 2 na 14 impande zombi zaba zasubiye ku meza y’ibiganiro i Kampala muri Uganda.

Abitabiriye inama idasanzwe ya ICGLR basoje bemeje ko Leta ya Kongo na M23 basubira mu biganiro by'amahoro.
Abitabiriye inama idasanzwe ya ICGLR basoje bemeje ko Leta ya Kongo na M23 basubira mu biganiro by’amahoro.

Iyi nama kandi ngo yemeje ko umutwe udasanzwe woherejwe na LONI muri Congo ngo uhashye imitwe yitwaje intwaro utazongera kurwana na M23, ahubwo ngo uzibanda ku guhashya indi mitwe yitwaje intwaro igera kuri 40 ibarurwa ku butaka bwa Kongo.

Ibiganiro hagati ya leta ya Kongo na M23 byari byahagaze mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, M23 ikavuga ko byatewe n’uko umuryango w’Abibumbye wari umaze gutora umwanzuro wo kohereza ingabo zidasanzwe zo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Kongo.

Izi ngabo zaturutse mu bihugu bya Tanzaniya, Malawi na Afurika y’Epfo kandi zari zaratangiye koko kurwana kuko mu byumweru bike bishize zafatanyije n’ingabo za leta ya Kongo mu mirwano ikomeye yazihuje n’abarwanyi ba M23.

Abakuru b'ibihugu bigize ICGLR bahuriye i Kampala ngo bacoce ikibazo cya Kongo
Abakuru b’ibihugu bigize ICGLR bahuriye i Kampala ngo bacoce ikibazo cya Kongo

Iyi mirwano yaguyemo abasirikari benshi ku ruhande rwa M23 no mu ngabo za Kongo ngo yaguyemo n’abasivili batazwi umubare, ndetse ibisasu byayiturutsemo byishe n’umuturage wari ku butaka bw’u Rwanda ahataraberaga imirwano ariko haguye ibisasu bigera kuri 34 u Rwanda rwavugaga ko biterwa na Kongo, naho Kongo na LONI bakemeza ko byaterwaga na M23.

Ubu ariko abitabiriye inama ya ICGLR i Kampala muri Uganda barasa n’abemeje ko iyo ntambara igiye guhagarara, ibibazo byose bigacocerwa mu biganiro, naho ingabo zihariye za LONI ngo zikazasigara zihanganye n’abandi bitwaje intwaro muri Kongo.

Perezida Kagame nyuma yo guhura n'intumwa z'Uburayi, Amerika, Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, LONI na MONUSCO
Perezida Kagame nyuma yo guhura n’intumwa z’Uburayi, Amerika, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, LONI na MONUSCO

Intumwa yihariye y’munyamabanga wa LONI muri Kongo, madamu Mary Robinson aravuga ko ubu hakwiye kwitabazwa inzira y’ibiganiro bizana amahoro arambye aho gushakira ibisubizo mu rugamba rw’amasasu.

Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bya ICGLR kandi yari yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri b’ingabo n’ab’ububanyi n’amahanga ba ICGLR nabo baganiraga ku ngamba zihamye zo kugarura amahoro muri Kongo. Iyi nama y’abaminisitiri yemeje ko M23 igomba guhagarika ibikorwa bya gisirikare n’ubushotoranyi kuri leta ya Congo Kinshasa, leta nayo ikayoboka inzira y’ibiganiro na M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mugire amahoro!!
Iyi salle bakoreyemo inama yubatse nabi ku buryo ibyavugiwemo ari ibinyoma gusa!!! Ntabwo ibitekerezo byatamutse neza!! Reba uriya uhengereza kuko atumvise ibyo abandi bavugiye mu matamatama!! Niyo mpamvu bose binyuzemo babeshya ko umutwe wa LONU utagomba guhashya abanzi b’amahoro bose udakuyemo m23 bityo bagahaza imidigi yabo babarirwa imishahara abandi bapfa nk’ibimonyo. Ejo nabo niko kebo bazagererwamo!! Wanga gutabara muturanyi ukagerwaho wigize ntibindeba

JMV yanditse ku itariki ya: 6-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka