Abaturuka mu bihugu bitandatu bari guhugurwa ku kurinda abasivire mu ntambara

Ikigo cy’igihugu cy’Amahoro (RPA), giherereye mu karere ka Musanze cyakiriye Ingabo, Polisi n’Abasivire 23 baje guhugurirwa uburyo bwo kurinda abasivire mu bihugu byugarijwe n’intambara.

Ingabo, Polisi n'Abasivire 23 bitabiriye amahugurwa ni abaturutse mu bihugu bitandatu binyuranye bya Afurika
Ingabo, Polisi n’Abasivire 23 bitabiriye amahugurwa ni abaturutse mu bihugu bitandatu binyuranye bya Afurika

Col Jill Rutaremara, Umuyobozi w’icyo kigo (RPA) wafunguye ayo mahugurwa kuri uyu wa mbere tariki 19 Kanama 2019, yibukije abitabiriye ayo mahugurwa ko ikigamijwe ari ukumenya uruhare rwa buri wese mu bwuzuzanye bw’Ingabo, Polisi n’Abasivire, mu kunoza imikoranire hagamijwe gushakira Abasivire amahoro.

Agira ati “Iyi Kosi yatangiye, ni iyo kurinda abasivire mu gihe cy’imvururu. Impamvu turinda abasivire, nuko imvururu zikunze kubibasira mu buryo bwinshi. Hari abicwa, hari abakomeretswa, hari abagore bafatwa ku ngufu. Icyo kintu ni ukucyitaho kuko nibo bantu bakunzwe kwibasirwa cyane”.

Akomeza agira ati “Ubutumwa bwinshi bwa L’ONU usanga bukubiyemo gahunda yo kurinda abasivire. Niyo mpamvu ikigamijwe muri aya mahugurwa ari ukureba, ese uruhare rw’Abasirikare, Abapolisi n’Abasivire ni uruhe? buzuzanya bate?.

Izi nzego nubwo ziba zifite igenamigambi zitandukanye ariko barasabwa guhura kugira ngo bumvikane kandi banoze n’imikorere. Niyo mpamvu hano hateraniye Inzego zinyuranye zigizwe n’Abasirikare, Abapolisi n’Abasivire kandi basabwa gukorana bakuzuzanya”.

Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA
Col Jill Rutaremara Umuyobozi wa RPA

Abenshi mu bitabiriye ayo mahugurwa, bavuga ko bagiye boherezwa mu butumwa bw’amahoro ariko bagahura n’akazi kenshi mu kurinda abasivire mu ntambara kuko baba batarabihuguriwe mu buryo bwimbitse.

Niho bahera bemeza ko ayo mahugurwa ari igisubizo mu kunoza inshingano zabo ubwo bazaba boherejwe mu butumwa bwo kurinda amahoro, barinda abasivire uko bikwiye.

Maj Fulgence Nkurunziza wo mu ngabo z’u Rwanda agira ati “Maze kujya mu butumwa bw’amahoro inshuro ebyiri. Aho nagiye hose twagiye duhura n’akazi gakomeye mu kurinda abasivire”.

Akomeza agira ati “Ndatekereza ko tuzahugurwa birushijeho kugira ngo tubashe kuzuza inshingano. Tuzabikora neza kurushaho tumaze kubona ubumenyi burushijeho bw’uburyo twakwitwara mu kurinda abasivire, baba abagore, abana n’abandi basivire bahungabanyijwe n’intambara”.

IP (Ltd) Mukakamanzi Albertine wahoze muri Polisi y’u Rwanda agira ati “Ni amahugurwa ntegerejeho ubumenyi burenze ubwo nari mfite. Ikiba kigamijwe muri misiyo zose ni ukurinda abasivire.

BADOUI Maecha waturutse muri Comoros yishimiye cyane ayo mahugurwa
BADOUI Maecha waturutse muri Comoros yishimiye cyane ayo mahugurwa

Twaje no kwiga imikoranire hagati y’Umusirikare Umupolisi n’Umusivire. Nkanjye icyo nshinzwe nk’umusivire ni ukwegera abo bantu bari mu bibazo, kandi burya ni imirimo akenshi ikorwa n’abasivire”.

BADOUI Maecha waturutse muri Comores agira ati “ Mbere ya byose mumpe umwanya nshimire iki kigo cya RPA kubwaya mahirwe kiduhaye yo guhugurwa. Tuzi ko Afuruka yugarijwe n’ibibazo by’amakimbirane bitwara ubuzima bw’abana ba Afurika.

Uyu mwanya turi hano, ni ubumenyi twaje gushaka mu kurengera ubuzima bw’abantu, iyo tuVuze abasivire humbikanamo abo babyeyi bacu, abavandimwe bacu, bashiki bacu n’abana bacu”.

Ni amahugurwa ahagarariwe n’umunyakenya, Maj Gen (rtd) Tai GITUAI wemeza ko ayo mahugurwa afite umwihariko mu mahugurwa yose L’ONU yateguye, kuko harimo kuva imuzi ibijyanye n’amategeko arengera ikiremwamuntu n’umusivire muri rusange.

Ingabo, Polisi n’Abasivire 23 bitabiriye ayo mahugurwa azasozwa ku itariki 23 Kanama 2019, ni abaturuka mu bihugu bitandatu bigizwe na Comoros, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Somalia na Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byakabaye byiza aho kwiga uko barinda abasivile mu ntambara,ahubwo bareka kwiga kurwana nkuko Imana ibidusaba.Kuva isi yabaho,intambara zimaze kwica abantu barenga 1 billion/milliard,ushyizemo n’abicwa n’inzara hamwe n’indwara ziterwa n’intambara.Ibihugu byose,bikoresha 1.6 Trillion USD mu bijyanye n’intambara buri mwaka.Intambara zivuyeho,ayo mafaranga yakoreshwa mu bindi,buri gihugu kikagira Imihanda ya kaburimbo,Amashuli, Hospitals na Doctors bihagije abantu bose.Ubukene bukavaho.
Kubera ko byananiye abantu gukuraho intambara,Imana izabyikorera ku munsi wa nyuma.Nkuko Zaburi 46:9 havuga,Imana izatwika intwaro zose.Muli Matayo 26 umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi Imana izica abantu bose barwana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.

hitimana yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka