Abasirikari b’u Rwanda bari muri Santarafurika bambitswe imidari

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri MINUSCA mu mujyi wa Bangui bambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye.

Ni umuhango wabaye ku wa Gatanu tariki 25 Ugushyingo 2022.

Abambitswe imidari ni abasirikare babarizwa muri batayo ya RWABATT10, ahari ibirindiro byitwa Socatel M’Pko.

Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa ONU, Rugwabiza Valentine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yafashe akanya ko gushimira ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro, no gutuma abaturage ba Santarafurika bagira icyizere cyo kubaho.

Rugwabiza yagize ati:" Ndifuza gushimira mwese kubera serivisi n’akazi katoroshye mwakoze none kuri ubu bikaba bibahesheje imidari. Ibi byerekana imbaraga zanyu mu gushyira mu bikorwa inshingano mushinzwe".

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma ya Santarafurika, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Olivier Kayumba, abayobozi muri MINUSCA ndetse n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye uyu muhango, Col Kayumba Emery, uhagarariye RWABATT10, yagaragaje ko kwambikwa imidari ari ikintu kidasanzwe mu mwuga w’igisirikare, avuga ko ibyo bibatera imbaraga mu kazi kabo, by’umwihariko bikaba inshingano mu butumwa barimo bwa MINUSCA bwo kugarura amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka