Abashakaga guhirika ubutegetsi mu Budage batawe muri yombi

Abantu 25 batawe muri yombi mu Budage nyuma yo gushaka guhirika ubutegetsi bw’iki gihugu. Ubudage bwatangaje ko abashatse guhirika ubutegetsi babarizwa mu itsinda rya ‘extreme droite’ kandi ko bigeze kuba abasirikare bakaba bari biteguye gutera ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Reichstag, bagafata ubutegetsi.

Prince Heinrich XIII, w'imyaka 71 ngo arashaka gukuraho ubutegetsi bwa Demokarasi agashyiraho ubwa Cyami
Prince Heinrich XIII, w’imyaka 71 ngo arashaka gukuraho ubutegetsi bwa Demokarasi agashyiraho ubwa Cyami

Uwari uyoboye iri tsinda ni Prince Heinrich XIII, w’imyaka 71 akaba aturuka mu muryango ukomeye, akaba yari yiteguye guhita afata ubutegetsi.

Ubushinjacyaha bwo mu Budage bwavuze ko abatawe muri yombi baturukaga mu ntara 11 zo mu Budage, bakaba babarizwaga mu ishyaka ry’abahezanguni (extremiste) ryaba Reichsbürger ryari risanzwe rishinzwe gucunga igipolisi cy’u Budage.

Abandi batawe muri yombi bikekwa ko bavuye mu ishyaka rya QAnon ritavuga rumwe na Leta kuko abo muri iri shyaka rya QAnon bo bagaragaza ko igihugu cy’Ubudage cyiri mu maboko y’agatsiko kamwe kandi basahura igihugu mu nyungu zabo aho gukorera inyungu z’umuturage.

Umuyobozi w’intara Nancy Faeser yijeje Abadage ko abayobozi bazakoresha imbaraga zose ndetse n’amategeko kubanzi ba demokrasi bashaka kugarura ubutegesti bwo hambere."

Aka gatsiko k’abantu bagera kuri 50 bashakaga guhirika ubutegetsi ngo bari bafite umugambi wo gukuraho ubutegetsi bwa Repuburika bagashyiraho ubutegetsi nk’ubwahozeho mu mwaka wa 1871 bw’ubwami bwitwa Reich ya Kabiri (Second Reich).

Abapolisi 3000 nibo bakoze igikorwa cy’umukwabu wabaye mu gihugu hose babasha gufata abagera 130. Mu bafashwe harimo n’abantu babiri bafatiwe muri Australia no mu Butaliyani.

Minisitiri w’Ubutabera Marco Buschmann mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko Leta iri mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba kandi hakekwa kuba hari hateguwe igitero gikomeye ku nteko ishingamategeko.

Inzego z’ubutabera mu Budage zivuga ko uwo mutwe watangiye gutegura guhirika ubutegetsi mu kwezi ku Ugushyingo 2021 kandi ko abari muri komite yo kubitegura, kuva icyo gihe bakora inama zihoraho.

Urwego rushinzwe iperereza ruvuga ko bamenye ako agatsiko ubwo bamenyaga ko hari umugambi wo kwica abantu mu kwezi kwa 4 bikozwe n’umutwe w’agatsiko kiyita United Patriots.

Abapolisi bakajije umutekano
Abapolisi bakajije umutekano

Uwo mugambi bari bateguye wari uwo guhitana ubuzima bwa Minisitiri w’ubuzima Karl Lauterbach kugirango hongere habe ibihe nk’iby’intambara yo hagati mu gihugu bagamije kurangiza ubutegetsi bwa Demokrasi mu Budage.

Heinrich XIII avuka mu muryango w’i bukuru wa kera uzwi nka Reuss, uyu muryango we wayoboye ibice by’intara ya Thuringia kugeza mu 1918. Abana bose b’abahungu b’uwo muryango bahabwa izina rya Heinrich nk’ikirango cy’ i Bwami.

Uretse guhirika ubutegetsi, ababitegura bari bafite umugambi wo gushinga ishami rya gisirikare, ririmo abasanzwe n’abahoze mu gisirikare ndetse n’abahoze mu nzego za gisirikare zidasanzwe (Special Force).

Intego y’iryo shami rya gisirikare kwari ukuvanaho inzego za Demokarasi mu butegetsi bwo hasi, nk’uko inzego z’ubutabera zibivuga.

Umwe mu barimo barakorwako iperereza ni umwe mu ngabo zibarizwa mu mutwe wa Special Commando, kuko abapolisi bagiye kumusaka mu rwego rwo kumenya niba nawe ari muri ako gatsiko karimo gashaka guhirika ubutegetsi bw’Ubudage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka