Abarwanyi ba Hamas bavumbuye andi mayeri bakoresha mu guhangana na Israel

Abarwanyi ba Hamas barimo gukoresha andi mayeri mu rugamba nyuma y’aho ibisasu byabo bya misile babyohereza ariko bikaburizwamo n’ikoranabuhanga rya Israel.

Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel
Ibipurizo birimo umwuka wa gaz bihambiriyeho utundi duturika duto ni byo aba barwanyi barimo gukoresha mu guteza inkongi ku butaka bwa Israel

Muri iki cyumweru Leta ya Israel yongeye gukoresha indege kabuhariwe z’urugamba mu kugaba ibindi bitero ku birindiro by’umutwe wa Hamas mu gace ka Khan Younis mu Karere ka Gaza muri Palestine.

Israel yatangaje ko yagabye igitero gikomeye kuri Hamas nyuma y’uko ibipurizo bihazemo umwuka uturika wa gaz binahambiriyeho utuntu duto duturika birashwe mu kirere cyayo, bivuye muri Gaza.

Ikomeza ivuga ko abarwanyi bubuye aya mayeri nyuma y’aho intwaro zabo ntacyo ziri kubafasha kuko ibisasu bya misile byabo barwanyi bikomeye byagiye bisandarira mu kirere bikaburizwamo n’ikoranabuhanga ry’igisirikare cya Isreal (IDF), ntacyo birangiza.

Ubu buryo bw’ibipurizo ngo buri guteza inkongi mu mirima y’ Abanyasiraheli bigatwika imyaka ndetse bugateza n’izindi nkongi nyinshi ku gice gihana imbibi na Gaza.

Ibi ni ibitero bishya bije nyuma y’aho ku itariki ya 21 Gicurasi impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano no guhana agahenge, nyuma y’intambara yashyamiranyije impande zombi yamaze iminsi 11.

Ntiharamenyakana abandi basivile bashya baguye n’abakomerekeye muri iki gitero ariko igisirikare cya Israel kivuga ko inkongi zatewe n’aba barwanyi zose hamwe ari 20 ariko zateje ibikomere bidakomeye ku baturage bake bageragezaga guhangana no kuzimya kuko batewe batunguwe.

Yeruzalemu, umujyi umaze imyaka irenga ibihumbi bitanu ubayeho ni wo zingiro ry’amakimbirane kuko ari agace karwanirwa n’impande zombi.

Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz
Ibi bipurizo bibanza kuzuzwamo umwuka wa Gaz

Mu butumwa umutwe wa Hamas watangaje binyuze ku muvugizi wayo, wavuze ko ukangurira abaturage ba Palestinea gukomeza kwirwanaho mu cyo wise ubutwari bwo gutsimbarara ku rugamba no guharanira uburenganzira bwabo ku mujyi wa Yeluzaremu bafata nk’ubutaka butagatifu bwabo cyane cyane agace k’Iburasirazuba.

Babivuze mu gihe Israel yiteguraga kwizihiza umunsi ngarukamwaka bafatiyeho Yeluzaremu, by’umwihariko aka gace k’Iburasirazuba Abayahudi na bo bafata nk’umujyi mutagatifu w’abakurambere babo bari baranyazwe bakaza kongera kuwigarurira mu ntambara idasanzwe yo mu Burasirazuba bwo hagati mu mwaka wa 1967.

Ku wa Kane w’icyumweru gishize nibwo uyu munsi wagomba kwizihizwa n’Abayahudi ariko igipolisi kiza kuwusubika bitewe n’uko byari guteza imirwano kuko umuhanda mugari bakoresha mu mutambagiro mutagatifu wa Yeruzalemu, unyura mu bice bituwe cyane n’abarabu hakiyongeraho ko banahafite umusigiti ukomeye wa Al AQsa. Bavuga ko guhomba ako gace ari uguhomba uwo musigiti bafata nk’umutagatifu, ari na byo byabaye intandaro y’imirwano ikomeye yo mu kwezi gushize.

Uyu munsi w’Abayahudi waje kongera gusubukurwa na Guverinoma nshya ku wa Kabiri, ariko Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga Yair Lapid yanenze abo ku ruhande rwa Isreal yise intagondwa zikomeje kugaragaza amagambo y’urwango n’irondaruhu muri uyu mutambagiro agira ati : Birababaje! Muri twe harimo abafite imyitwarire mibi. Ni gute umuntu afata ibendera ry’igihugu akagenda aririmba ngo urupfu ku barabu, turabihakanye ntabwo twifuza kubiba irondaruhu.

Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu
Abayahudi mu mutambagiro baririmba urupfu ku barabu

Muri iki gikorwa cyabaye, Polisi yatangaje ko Abanyepalestina 30 bakomeretse abandi 20 barafungwa mu rwego rwo guharura amayira y’Abayahudi ubwo bari muri uyu mutambagiro.

Mu mwaka wa 2017 nibwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zemeje ku mugaragaro ko zishyigikiye iyimurwa ry’umurwa mukuru wa Israel, ukareka kuba Tel Aviv ugahinduka Yeruzalemu ndetse ihita ifata iya mbere mu kwimurirayo Ambassade ya Amerika, n’ibindi bihugu birakurikira. Icyakora kugeza magingo aya Abanyepalestina ntibaremera ko bahebye ubu butaka, ari yo ntandaro yo gushyamirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka