Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bahuguye abashinzwe umutekano ku butabazi bw’ibanze

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, batanze amahugurwa ku butabazi bw’ibanze, banatanga ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze ku bapolisi bo muri icyo gihugu.

Ayo mahugurwa yatangiye ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 07 Ukwakira 2020, aho abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda ry’abaganga riyobowe na SSP Jackline Urujeni, bahuguye abapolisi 32 ba Sudani y’Epfo ku gutanga ubutabazi bw’ibanze.

Amahugurwa yatanzwe mu buryo bw’amagambo no gushyira mu ngiro, akaba yari afite insanganyamatsiko igira iti “Gucunga umutekano rusange bijyanye n’uburenganzira bwa muntu”, yibanze cyane ku kwita ku bantu bagize ibibazo byo guhumeka, abahuye n’ibibazo byo gukomereka ndetse n’abavunitse.

Ayo mahugurwa kandi yatanzwe hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda Covid-19, nko guhana intera, kwambara udupfukamunwa, gusukura intoki no kwambara uturindantoki.

SSP Urujeni yibukije abahuguwe uburemere bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana ndetse n’ubwo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yavuze ko ku isi hose, abakobwa n’abagore bakomeje guhohoterwa, kandi ko kubarinda ari akazi k’abanyamategeko bafatanyije n’izindi nzego zose.

Yagize ati “Kurinda neza umutekano w’abaturage ni inshingano yacu, tugomba kumva neza amabwiriza mu kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu twita cyane cyane ku bagore n’abana, kubera ko ari bo bugarijwe n’ibibazo. Abapolisi bagomba kuzirikana ibyo mu gihe cyo gucunga umutekano rusange, cyangwa ibindi bikorwa bya polisi”.

Abitabiriye amahugurwa bashimiye abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku bw’ayo mahugurwa, bavuga ko azabagirira akamaro mu bikorwa byabo byo gucunga umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bahugure abo baturage

Jackson paccy yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Bahugure abo baturage bubahiriza amabwiriza yatanzwe

Jackson paccy yanditse ku itariki ya: 11-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka