Abapolisi 80 berekeje muri Sudani y’Epfo gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bwa UNMISS

Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda 80 bagize icyiciro cya Gatandatu basoje igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo bo mu cyiciro cya gatanu bamaze Umwaka muri Sudani y’Epfo, mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri icyo gihugu bwiswe UNMISS.

Mu gitondo cyo kuwa 19 Mata nibwo itsinda rya nyuma ry
Mu gitondo cyo kuwa 19 Mata nibwo itsinda rya nyuma ry’abapolisi 80 ryerekezaga Sudan y’Epfo

Kubera ikibazo cya COVID-19 aba bapolisi bagiye basimburana mu byiciro ariyo mpamvu mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Mata ku isaha ya saa yine hagiye itsinda rya gatatu rigizwe n’abapolisi 80, babisikana abandi nkabo bo mu cyiciro cya gatanu.

Aba bapolisi barimo gusimburanwa mu butumwa bw’ Umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro(UNMISS) mu gace ka Malakar.

Itsinda ryagiye kuri uyu wa mbere ryagiye riyobowe na Superintendent of Police (SP) Prosper Nshimiyimana bakaba basanzeyo bagenzi babo 160 bagiye mu cyiciro cya mbere(80) n’icya kabiri(80), bose hamwe bakabazaba bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Faustin Kalimba.

Aba bapolisi babisikanye na bagenzi babo 80 bageze ku kibuga cy’inde mpuzamahanga cya Kigali ku isaha ya saa cyenda n’igice baje bayobowe na Chief Superintendent of Police (CSP) Fabien Musinguzi ari nawe wari uyoboye icyiciro cyose cya 5 cyari mu butumwa bw ’amahoro muri kariya gace ka Malakal.

Abagiye babisikanye n
Abagiye babisikanye n’Aba Polisi 80 bataha

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, ubwo yakiraga aba bapolisi bari bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’abandi bakomiseri muri Polisi y’u Rwanda yabahaye ikaze abashimira imyitwarire myiza bagaragaje mu kazi bari bashinzwe.

Yagize ati “Mu izina rya Polisi y’u Rwanda tubashimiye imyitwarire myiza mwagaragaje yatumye mukora akazi neza mugahesha ishema Polisi y’u Rwanda n’Igihugu cyabatumye muri rusange.”

CP Kabera yabibukije ko bakomeza kwitwararika birinda icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kukirinda.

CP John Bosco Kabera yakira abapolisi 80 bavuye mu butumwa bw
CP John Bosco Kabera yakira abapolisi 80 bavuye mu butumwa bw’Amahoro

Uwari uyoboye iri tsinda ryavuye muri Sudani y’Epfo, CSP Musinguzi yavuze ko akazi bamazemo umwaka urenga bagakoze neza nk’uko byari biteganyijwe.

Yagize ati “Nubwo twahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo Covid-19, twakoze akazi neza twasabwaga,twakoze imirimo itandukanye irimo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara, guhosha imyigaragambyo, kurinda abayobozi bakuru muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse na bamwe mu bayobozi b’umuryango w’abibumbye n’ibikoresho bya Loni no kurinda ibikorwaremezo. Si ibyo gusa kandi twanakoze n’ibikorwa bizamura imibereho myiza y’abaturage nko gutanga amazi meza, kubigisha kuboneza imirire, kugira isuku n’ibindi bitandukanye."

Yasabye abapolisi bavanye mu butumwa bw’amahoro ndetse n’abaturarwanda muri rusange gukomeza kwirinda Covid-19 kuko ntaho yagiye, bakabikora bubahiriza amabwiriza yashyizweho kugira ngo bazabashe kuyihashya.

Abapolisi b’u Rwanda buri gihe mbere y’uko berekeza mu butumwa bw ’amahoro mu mahanga babanza guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano baba bagiyemo, bajya no kugenda bakabanza guhura n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bagahabwa impanuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka