Abapolisi 140 basimbuye abari muri Santarafurika
Abapolisi 140 b’u Rwanda bamaze gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Santre Afurika (CAR), kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2020.

Mu bapolisi 140 bagiye muri CAR harimo abagabo 130 n’abagore 10, bose bakazamara umwaka bakorera mu mujyi wa Bangui (umurwa mukuru wa CAR).
Umuyobozi w’Umutwe umwe muri itatu yagiye gusimbura abandi, CSP Valens Muhabwa, avuga ko batojwe mu buryo buhagije ibijyanye no kurinda abakozi ba UN, abayobozi bakuru ba CAR hamwe n’inkambi z’abaturage.
CSP Muhabwa agira ati “Dufite ubumenyi buhagije mu kugarura umutekano aho wahungabanye, bikaba biduha icyizere gikomeye cyo kubahiriza umutekano w’abayobozi ba UN n’abo muri icyo gihugu, ndetse n’abaturage kuko ni bo b’ibanze.

Dushingiye ku mahugurwa twahawe ndetse no kuba umupolisi aba afite ubushobozi bw’umubiri, ubwenge, ubwitange n’imyifatire myiza, twizeye ko inshingano tuzazirangiza neza”.
Umutekano muke muri CAR watewe no gushyamirana kw’abaturage gushingiye ku myemerere kuva mu mwaka wa 2013, bikaba byaratumye UN ishaka ingabo na Polisi mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda, kugira ngo bajye guhagarara hagati y’impande zihanganye.

Polisi y’u Rwanda ifite imitwe itatu muri CAR igizwe n’abantu 420 batojwe ibijyanye no kugarura amahoro mu bice birimo umutekano muke, ndetse n’abandi 560 bari muri Sudani y’Epfo.
Ohereza igitekerezo
|