Abanyarwanda 6 birukanywe muri Uganda baravuga ko bakoreshwaga uburetwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019 abanyarwanda batandatu bakoraga akazi gatandukanye muri Uganda mu karere ka Ntungamo gahana imbibi n’akarere ka Nyagatare, bagejejwe ku mupaka wa Buziba nyuma yo kwirukanwa.

Aba banyarwanda baravuga ko bamaze amezi bahingishwa amasaha 12 ku munsi ari nako bakubitwa ngo bakore vuba
Aba banyarwanda baravuga ko bamaze amezi bahingishwa amasaha 12 ku munsi ari nako bakubitwa ngo bakore vuba

Uretse umwe ukomoka mu karere ka Nyagatare, abandi bakomoka mu turere twa Burera, Gatsibo, Rwamagana na Gasabo.

Nshimiyimana Pierre ukomoka mu mujyi wa Kigali akarere ka Gasabo yagiye Uganda acuruza inkweto ariko amaze guhomba akora akazi ko guhinga.

Avuga ko mu kasho ya Polisi no muri gereza ngo babayeho mu buzima bubi cyane kuko ngo bagaburirwaga ikibafasha guhumeka gusa, guhingishwa umunsi wose hiyongereyeho inkoni.

Ati “Batugaburira igituma duhumeka gusa nabwo saa kumi z’umugoroba kandi twirirwaga duhinga kuva saa kumi z’urukerera kugera saa cyenda z’igicamunsi nabwo inkoni zituri ku mugongo, twagera no muri gereza nabwo tugakubitwa.”

Mvano Felix ukomoka mu murenge wa Fumbwe akarere ka Rwamagana avuga ko yari amaze umwaka aba Uganda akora akazi ko kugemura amata kuri moto.

Yafunzwe amezi atanu harimo ane yamaze muri kasho. Yemeza ko yafashwe na Polisi ashinjwa kuba muri icyo gihugu adafite ibyangombwa bimwemerera kuhaba.

Agira ati “Nari mvuye aho ngemura amata, mparika ahantu ngura umuti wo koza, Polisi iramfata bansaba ibyangombwa mberetse irangamuntu bansubiza ko atari yo bashaka bajya kumfunga ubwo. Namaze amezi ane ntaburana, igihe kigeze nkatirwa ukwezi naje nkurangije.”

Yongeraho ko amafaranga yagiye ashaka atayabonye ahubwo yabonye ubuzima bubi gusa bwo gukoreshwa uburetwa.

Uko ari batandatu bafatiwe ahantu hatandukanye bahurira mu rukiko bose bashinjwa kuba muri Uganda nta byangombwa bibemerera kuhaba bafite.

Bamwe baje n’irangamuntu zabo batazifite kuko ngo Polisi yababwiye ko idafite umwanya wo kuzishaka aho bazibitse bakibafata.

Bemeza ko aho bari bafungiye muri gereza nkuru ya Ntungamo hafungiye abanyarwanda benshi ndetse ngo abarimo gukatirwa muri iyi minsi barahabwa igifungo cy’umwaka.

Basaba urundi rubyiruko kudashukishwa kujya gukorera yo, kuko ngo nta keza bahabonye uretse inkoni, igifungo n’imirimo ivunanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka