Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, Abanyarwanda 15 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.

Uko ari 15 bose ni abagabo, bakaba barafatiwe mu Karere ka Mbarara mu bihe bitandukanye bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda.

Bavuga ko bakubitiwe muri gereza ya Polisi ya Mbarara ndetse n’iya gisirikare yitwa Makenke kugira ngo bemere icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.

Muri gereza bari bafungiwemo bavuga ko basizemo abandi Banyarwanda na bo bashinjwa kuba ba maneko b’u Rwanda aho bakoreshwa imirimo ivunanye hakiyongeraho inkoni za buri gihe.

Bose bavuga kandi ko bambuwe amafaranga n’inzego z’umutekano za Uganda harimo igisirikare na Polisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka