Abantu 14 bishwe n’ubushyuhe bwinshi mu mutambagiro muri Arabie Saoudite

Abanya-Jordan 14 bapfiriye mu mutambagiro wa Kisilamu wa Hajj muri Arabie Saoudite kubera ubushyuhe bwinshi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Jordan yavuze ko abaturage bayo 14 bapfuye nyuma yo kugira ubushyuhe bwo mu mubiri buri hejuru ya dogere 40°C bivuye ku bushyuhe bukabije, ndetse ko abandi 17 baburiwe irengero.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko umuryango ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi wo muri Iran wa Croissant-Rouge watangaje ko abanya-Iran batanu bari bari mu mutambagiro na bo bapfuye, ariko ntiwasobanuye uburyo bapfuyemo.

Abayobozi bo muri Jordan bavuze ko hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero.

Abayobozi ba Arabie Saoudite bavuga ko abantu barenga Miliyoni 1.8 ari bo bari mu mutambagiro w’uyu mwaka.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Jordan yasohoye itangazo ivuga ko irimo gukorana n’Abayobozi bo muri Arabie Saoudite ku buryo bwo gushyingura cyangwa gutwara imirambo y’abapfuye, hakurikijwe ubusabe by’imiryango yabo.

Biteganyijwe ko mu minsi itanu y’iki gikorwa Arabia Saoudite izaba yibasiwe n’ubushyuhe bukabije buzajya bugera kuri dogere Celsius 48 i Mecca.

Abayobozi bashinzwe uyu mutambagiro mutagatifu basabye abawukora kwitwaza imitaka no kwitera amazi mu gihe ibihe bibaye bibi.

Igisirikare cy’iki gihugu cyahise cyohereza abakozi 1600 bitwaje ibikoresho by’ubuvuzi n’abakorerabushake bashinzwe ubutabazi bw’ibanze.

Kwitabira umutambagiro mutagatifu i Mecca ni imwe mu nkingi eshanu za Islam, aho buri Muyisilamu ufite ubushobozi n’imbaraga z’umubiri asabwa nibura rimwe mu buzima bwe gukorera urugendo mu mujyi mutagatifu wa Mecca. Abantu bakoze uyu mutambagiro mutagatifu ku mazina yabo bongeraho al-Hajj.

Mu cyumweru gishize, ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 46 (46°C), bituma imihango myinshi ikorerwa hanze, n’iy’abantu bagenda n’amaguru igorana, cyane cyane ku bageze mu zabukuru.

Ayman Ghulam, umukuru w’ikigo cy’iteganyagihe cya Arabie Saoudite, aherutse kuburira abantu ko hazaba ubushyuhe bukabije cyane.

Ati: “Ikirere cyitezwe muri Hajj y’uyu mwaka kizabamo inyongera rusange y’ubushyuhe ya dogere Selisiyusi ziri hagati ya 1.5 na 2 hejuru y’ubushyuhe busanzwe i Mecca n’i Medina.”

Inkuru ya BBC Gahuza ivuga ko ikigo cy’ubuvuzi kiri hafi y’umusozi wa Arafat cyakiriye abantu 225 bagize ikibazo cy’ubushyuhe bwinshi mu mubiri, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Arabie Saoudite.

Neron Khan, Umunya-Canada w’umugore uri muri uwo mutambagiro, yabwiye AFP ko bigoranye cyane ku mubiri kubera ubushyuhe, ariko ko birimo imbaraga nyinshi za roho.

Neron Khan yongeyeho ko mu mihango imwe n’imwe, yagize ikibazo cy’umunaniro ukabije utewe n’ubushyuhe.

Uyu mutambagiro uzarangira ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Abayobozi bo muri Arabie Saoudite bavuga ko nk’imwe mu ngamba zo kugabanya ubushyuhe, hari uduce dutangirwamo amazi, tukanatangirwamo n’inama ku bari mu mutambagiro ku buryo bwo kwirinda izuba.

Minisiteri y’Ubuzima ya Arabie Saoudite yanasohoye itangazo ryo kugira inama abari mu mutambagiro, ibasaba kunywa amazi menshi no kwirinda kujya hanze mu masaha y’umunsi arimo ubushyuhe bwinshi cyane, yo hagati ya saa yine za mu gitondo na saa kumi z’umugoroba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka