Abandi bapolisi 280 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Polisi y’Igihugu yohereje abapolisi 280 mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique bagiye gusimbura abandi bangana gutyo bari bamazeyo umwaka.
Abo bapolisi bagiye ku gica munsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Ukwakira 2016.
Polisi y’igihugu ivuga ko uko isimbuza abayigize bari mu butumwa bw’amahoro hanze y’igihugu, izakomeza imikorere yubahisha u Rwanda mu mahanga.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Celestin Twahirwa avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere bazatangira no gusimbuza abari muri Sudani y’Epfo.
Agira ati “Dutewe ishema n’uko Umuryango w’Abibumbye (UN) wishimira imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro.”
Mbere yo kujya mu butumwa bw’amahoro abapolisi b’u Rwanda babanza guhabwa n’amasomo abamenyereza kubana n’abantu bafite imico n’imyemerere itandukanye n’iyabo.
Muri ayo masomo harimo ayo kwiyubaha no gukora imirimo bashinzwe neza mu rwego rwo guhesha ishema igihugu.
Abagiye muri Repubulika ya Santrafurika bagabanijwemo imitwe ibiri. Umwe ushinzwe kurinda no gufasha abaturage bahuye n’intambara. Undi uzaba ushinzwe kubungabunga umutekano w’abayobozi muri icyo gihugu.
Polisi y’Igihugu ivuga ko ifite abagera ku 1000 bahora basimburana buri mwaka mu butumwa bw’amahoro mu mahanga.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo kuri ababasore ninkumi .courage bana bacu.txs to Govt and RNP
Abapolisi bacu tubifurije kuzagira akazi keza nk’uko n’ubundi basanzwe itwara neza, bazabungabunge umutekano waho bagiye ariko banazirikana inyungu no guhesha agaciro igihugu cyababyaye.