Abandi Banyarwanda "barangije ubucakara" muri Uganda baratabariza abasigayeyo

Uwizeyimana Félicien w’imyaka 51, Habimana Jimmy w’imyaka 27, Twizerimana Emmanuel w’imyaka 25 hamwe na Ndayambaje Jacob w’imyaka 36, baravuga ko barangije igifungo n’imirimo y’ubucakara muri Uganda.

Aba Banyarwanda bane baraburira abandi ko Uganda itakiri nyabagendwa, abaturage baho basigaye baradukanye umuco wa kera wo gukoresha abantu imirimo y'ubucakara
Aba Banyarwanda bane baraburira abandi ko Uganda itakiri nyabagendwa, abaturage baho basigaye baradukanye umuco wa kera wo gukoresha abantu imirimo y’ubucakara

Bagiye muri Uganda binjiriye ku mupaka wa Cyanika ku itariki 07 Kanama 2018, aho bamwe bajyaga guhaha abandi bagiye mu mirimo nk’uko byari bisanzwe, bahitira muri gereza bazira "kuvogera igihugu cy’amahanga".

Nyamara Uganda yari yarashyize umukono ku masezerano agenga Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yemera urujya n’uruza rw’abantu no kwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi nta byangombwa basabwe uretse indangamuntu.

Uwizeyimana ukomoka mu Karere ka Burera avuga ko yari agiye guhinga, ageze i Kisoro asanga hakozwe umukwabu ku buryo ngo n’umuntu wabaga afite ibyangombwa bimuranga yabyamburwaga.

Ati "Twarafashwe tubanza gufungirwa kuri Polisi, hashize gatatu tujyanwa mu rukiko badukatira igifungo kingana n’umwaka umwe buri wese. Twabanje gufungirwa muri gereza ya Kisoro, twimurirwa i Ndorwa, abandi i Mbarara, Mparo na Kiburara".

"Abantu dusize muri gereza ya Ndorwa ni nka 500, abari ahandi umubare sinywuzi ariko ni benshi cyane. Umuntu asabwa kwishyura amafaranga y’insimburagifungo agera kuri miliyoni imwe n’igice y’amanyarwanda kugira ngo bakurekure ugaruke mu Rwanda, waba utayafite ukamara umwaka ukoreshwa ubucakara".

"Muri icyo gihe cyose tumara dukoreshwa imirimo y’agahato yo guhinga, kwikorera amatafari n’ibiti, kandi waba ugize intege nke ugakubitwa, abasigayeyo inkoni zirenda kubica, mwatubariza Uganda icyo iduhora".

Twizerimana Emmanuel na we akomeza asobanura ko abaturage bo muri Uganda ari bo baza gusaba ubuyobozi bw’amagereza abakozi b’Abanyarwanda kuko ngo ari bo bakora cyane kandi ntacyo bahembwa.

Twizerimana agira ati "Bagukoresha imirimo y’agahato nta n’ikintu wariye na kimwe, muri aka kanya mvugira aha saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo umuntu wa mbere ashyize amazi mu kanwa".

Aba baturage batanga ubuhamya mu rwego rwo kuburira Abanyarwanda batekerezaga kujya muri Uganda, ko inzira itakiri nyabagendwa.

Bavuga ko barangije igifungo ku itariki ya 24 y’uku kwezi bahabwa imodoka ya gisirikare ije kubafata, ikaba yarabazanye ibururukiriza ku mupaka wa Cyanika aho binjiriye bajya muri Uganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka