Abakundanaga bombi bapfuye nyuma y’amakimbirane bivugwa ko bagiranye
Umuhungu n’umukobwa bakundanaga bo mu gace ka Makindye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, baravugwaho guterana icyuma kugeza ubwo bombi bashizemo umwuka nk’uko polisi yabitangaje.
Abapfuye ni umusore w’imyaka 24 witwa Arnold Senkungu wakoraga akazi ko kogosha, n’umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko witwa Shina Atwine, nyuma yo kurwana bakoresheje ibyuma, nk’uko abapolisi bakoze iperereza babitangaje.
Polisi ya Kampala yatangaje ko umuturanyi wabo ari we wabonye amaraso mu rugo rw’uwo musore kandi inzugi zifunze, ahuruza abaturanyi bakora ibishoboka byose ngo binjire mu nzu, basanga umuhungu aracyahumeka ariko yanegekaye, bihutira kumujyana kwa muganga, ariko aza kugwa mu bitaro bya Kibuli kubera ibikomere. Ni mu gihe umukobwa we basanze yashizemo umwuka ndetse afite igikomere kinini ku ijosi.
Assistant Superintendent of Police (ASP) Owoyesigyire, yavuze ko bakimara kumenya ibyabaye ishami rya polisi rishinzwe ibyaha by’ubwicanyi ryahise rihagera.
Yavuze ko ibimenyetso birimo icyuma cyariho amaraso ndetse n’ubuhamya bw’abatangabuhamya bigomba kwifashishwa mu iperereza.
Abatanze ubuhamya bavuga ko Senkungu na Atwine, bari basanzwe bagirana amakimbirane ya hato na hato, ndetse ko umukobwa bivugwa ko ari we wagiye kugura icyuma nyuma y’uko yahoraga ashinja umuhungu kumufata nabi, bikaba bishoboka ko ibyabaye byari byagambiriwe.
Icyakora hari abandi bakeka ko umwe yateye undi icyuma, na we agahita acyitera mu rwego rwo kwiyahura.
ASP Owoyesigyire yavuze ko bakomeje gukora iperereza ngo hamenyekane impamvu nyamukuru y’ubu bwicanyi.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bari abafiance se?