Uwari umurobyi yashinjwe ubutasi bimuviramo gufungwa

Umugabo witwa Jean Damascene Baziruwiha wari umaze umwaka muri Uganda ari umurobyi mu kiyaga cya Victoria, yavuze uburyo yashinjwe kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda akahafungirwa.

Baziruwiha wari umurobyi
Baziruwiha wari umurobyi

Baziruwiha yabitangaje kuri uyu wa kabiri 16 Nyakanga 2019, nyuma y’uko we na mugenzi we Rwagasore Bernard bagejejwe mu Rwanda bavuye muri gereza yo muri Uganda.

Baziruwiha we yavuze ko yageze muri Uganda mu kwezi kwa Gicurasi mu mwaka ushize wa 2018, aho yakoraga akazi k’uburobyi bw’indagara mu kiyaga cya Victoria.

Nyuma yaje kwinjira mu itorero rya ADEPR, bita Pentecote church Internation/Uganda, atangira kurisengeramo nk’umuyoboke waryo, ndetse nyuma aza no kuba umwe mu bayobozi baryo ku rwego rw’ibanze.

Baziruwiha avuga ko tariki ya 23 Gicurasi muri uyu mwaka ari bwo yafashwe, ashinjwa kuba intasi y’igihugu cy’u Rwanda, ndetse akabwirwa ko atemerewe gushing itorero mu gihugu kitari icye.

Ati “Ubwo twageze muri polisi baradufunga, bukeye mu gitondo haza umupolisi aratubaza ngo ni mwebwe b’Abanyarwanda muri hano ba ‘Intergency’ (abatasi)! Musubiza ko iryo jambo nta narizi, ati mwebwe mwatumwe n’igihugu cyanyu kuza kutuneka”.

Kimwe na Baziruwiha, Rwagasore nawe yafashwe ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda ku butaka bwa Uganda, ndetse nawe akaba yari umwe mu bayoboke b’itorero ADEPR/Uganda.

Rwagasore we yavuze ko yari amaze imyaka 10 aba muri Uganda, aho yakoraga mu kigo cy’amashuri.

Avuga kandi ko we yari yagiye muri Uganda anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko, ariko ko akigerayo yagerageje gushaka ibyangombwa bimwemerera kuhaba no kuhakorera akaba yari yarabibonye.

Aba bagabo bombi bagejejwe mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019.

Bavuga ko aho muri Uganda umutekano w’Abanyarwanda bariyo ari mucye cyane, bagasaba abandi Banyarwanda batekereza kujya gushakirayo amahaho ko bajya bitonda.

Rwagasore yakoreraga ikigo cy'ishuri
Rwagasore yakoreraga ikigo cy’ishuri

Rwagasore agira ati “Rwose nkurikije ibyo nabonye yo, ndasaba umuntu wese wumva yajya muri Uganda gushakira yo amahaho, ko yajya yitonda akagenda ari uko yizeye ko afite ibyangombwa byose byuzuye, kuko umutekano w’abanyamahanga cyane cyane Abanyarwanda muri Uganda wifashe nabi cyane”.

Basaba kandi ko bafashwa kugira ngo imitungo yabo n’imiryango yabo yasigaye muri Uganda ibashe kubasanga mu Rwanda, kuko batewe impungenge n’umutekano wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka