Umuhanda Karongi-Muhanga wongeye kuba Nyabagendwa
Umuhanda Karongi - Muhanga wari wafunzwe n’inkangu yatejwe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryakeye, ubu wamaze kuba Nyabagendwa.
Uyu muhanda wafunzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu hatangira gukorwa ibikorwa byo kuwutunganya byahuriweho na sosiyete y’abashinwa isanzwe ikora uyu muhanda, ndetse n’abaturage baturiye ahabaye ibiza.
Polisi y’igihugu ibicishije ku rubuga rwa twitter, iramenyesha abakoresha uyu muhanda ko wongeye kuba Nyabagendwa ikanihanganisha abagize ingaruka zakomotse ku ifungwa ryawo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|