Salongo uzwi nk’umupfumu yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Rurangirwa Wilson uzwi cyane nk’Umupfumu Salongo, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye. Salongo yatawe muri yombi ku itariki 31 Ukwakira 2024.

Salongo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye
Salongo akurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Mu byaha akurkiranyweho, harimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yavuze ko Umupfumu Salongo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishyingiye ku birego abantu bamuregaga.

Yagize ati, “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho, aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

RIB ivuga ko Salongo yizezaga abantu ko avura inyatsi, ndetse ngo akaba afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, ati, ”Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko yafatanywe impu z’inyamaswa, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.

Kugeza ubu, iperereza riracyakomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Salongo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata, akaba asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Uyu Mugabo ni danger, mukanya turumva ngo yatorotse mabuso agendera ku RUTARO!!!!

IMANANIYONKURU Hussein yanditse ku itariki ya: 6-11-2024  →  Musubize

Nkunda,inkuru,mutugezaho,nziza

Hakorimana yanditse ku itariki ya: 5-11-2024  →  Musubize

Navuze ko ari igitekamutwe baranseka. Ubwo ari umunyabubasha niyikure mu maboko y’abanyamaboko turebe aho ububasha bwe bushingiye da.

Charles Prosper GAHAKWA yanditse ku itariki ya: 5-11-2024  →  Musubize

Niba ari UMUNYABUBASHA nkuko yabyigambye kenshi, ni aguruke acike RIB turebe.

KIRENGA Jerome yanditse ku itariki ya: 5-11-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka