Rutsiro: Mu kiyaga cya Kivu hafatiwe amabaro asaga 360 y’ibicuruzwa bya magendu

Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi rikorera mu karere ka Rutsiro mu murenge wa Mushubati ryafashe ubwato bu pakiye ibicuruzwa bya magendu bivuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo byerekeza mu karere ka Karongi.

Amwe mu mabaro ya Caguwa polisi yagiye ifatira muri magendu
Amwe mu mabaro ya Caguwa polisi yagiye ifatira muri magendu

Ibi bicuruzwa bigizwe n’amabaro 319 y’inkweto za caguwa ndetse na 50 y’imyenda byafashwe mu ijoro rishyira tariki ya 21 Ugushyingo, bifatanwa Abanyekongo batanu aribo Byadunia Barume , Mulikuza Busani Nikora, Bahati Bahavu Christian, Kameme Elie na Mungoakonkwa amini Bosco.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye avuga ko ifatwa ry’ubu bwato rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abapolisi bacu bari mu kazi ku mugoroba hafi y’ikirwa cya Nyamunini bahawe amakuru ko hari ubwato buturutse Igoma muri Kongo bushobora kuba butwaye magendu, natwe dutegura ibikorwa byo kubafata’’

ACP Mwesigye akomeza avuga ko uretse icyaha cya magendu abafatiwe muri ubu bwato batari banafite ibyangombwa bibemerera kwinjira mu gihugu kuri ubu bakaba bashyikirijwe Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ku girango hakorwe iperereza ku byaha bakekwaho.

ACP Mwesigye yibukije abakoresha ikiyaga cya kivu bose kubahiriza amategeko, birinda kwishora mu byaha kuko bazafatwa bagahanwa.

Yagize ati“Baba abarobyi, abatwara abantu ndetse n’abacuruzi hari amategeko n’amabwiriza abagenga, birakwiye ko buri wese ayubahiriza hirindwa icyahungabanya umutekano ’’

ACP Mwesigye asoza ashimira abaturage ku makuru batanze n’uruhare bagize mu gukumira ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu binyuze mu misoro yari igiye kunyerezwa.

Imibare itangwa n’ishami rya Polisi rishinzwe ku rwanya magendu (Revenue Protection Unit) igaragaza ko amabaro 50 y’imyenda ya caguwa agizwe n’ibiro 2500kg, mu gihe amabaro 219 y’inkweto agizwe n’ibiro 7975kg byose hamwe bikaba byari bigeye kunyereza asaga miliyoni mirongo ine n’umunani z’umusoro (48,773,178 frw).

Amasezerano yerekeye iby’ubucuruzi mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu ngingo yayo 199 ateganya ko imodoka cyangwa ubwato n’ibicuruzwa bifashwe bikwepa umusoro bifatirwa burundu mu gihe umushoferi acibwa amande atarenze amadorari y’amanyamerika ibihumbi bitanu (5000$)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka