RIB yerekanye batanu bakekwaho ubujura bwa telefone

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Kamena 2024, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rweretse itangazamakuru abantu batanu bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwa telefoni, runasubiza ba nyirazo izigera ku 193 yagaruje zari zaribwe.

RIB yerekanye batanu bakekwaho ubujura bwa telefone
RIB yerekanye batanu bakekwaho ubujura bwa telefone

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry yaburiye abagifite imigambi yo kwiba amatelefone ko bakwiye kubireka kuko ntaho bazacikira ubutabera.

Yagize ati “Ububasha, ubushobozi n’ubuhanga bwo gutahura ibyaha turabufite. Abagitsimbaraye ku gukora ibyaha bakwiye kubireka cyangwa se bakitegura kugongana n’itegeko”.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry

Dr Murangira yasabye Abanyarwanda kujya bagira amakenga bakarinda neza ibikoresho byabo birimo telefone na mudasobwa zabo kugira ngo babirinde abajura, asaba n’abacuruza za telefoni kwirinda kugura ibijurano kuko ubiguze afatwa nk’umufatanyacyaha w’uwabyibye.

Dr Murangira kandi yanasabye abantu kwirinda kugura ama telefoni abonetse yose bahuye nayo bayita imari kuko ahendutse, kubera ko bagwa mu bihombo iyo zifashwe.

Hasubijwe telefone 193 zari zaribwe
Hasubijwe telefone 193 zari zaribwe

Abafashwe barimo Mutabazi Jean Bosco, usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto, Mugisha Irene usanzwe ari umucuruzi, Mihigo Lanndry ukuramo zimwe muri Applications zo mu matelefone, Ntare Fabrice ukora akazi k’ubutekinisiye ndetse na Mutabazi Samson.

Abibwe telefone bazisubijwe
Abibwe telefone bazisubijwe

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka