RIB yafunze Abapadiri babiri n’abanyeshuri babiri kubera urupfu rw’umunyeshuri
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Padiri Nkomejegusaba Alexandre, ushinzwe Umutungo ndetse na Padiri Mbonigaba Jean Bosco ushinzwe Imyitwarire y’abanyeshuri, muri Seminari Nto ya Zaza n’abanyeshuri barimo Tuyizere Egide w’imyaka 20 na Murenzi Armel w’imyaka 18, kubera urupfu rw’umunyeshuri witwa Shema Christian w’imyaka 15 witabye Imana nyuma yo gukubitwa na bagenzi be.
Abakoze iki cyaha bagikoreye mu ishuri rya Petit Seminaire Zaza riherereye mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Zaza, Akagari ka Nyagatugunda mu Mudugudu wa Jyambere.
RIB yatangaje ko aba bose batawe muri yombi tariki ya 16 Kamena 2024 bakaba bakurikiranywe ibyaha bibiri byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake byateye urupfu no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abanyeshuri babiri Tuyizere Egide na Murenzi Armel biga mu mwaka wa Gatanu, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Shema Christian w’imyaka 15 bamuziza ko atarangije imirimo y’isuku yari yahawe bikaza kumuviramo urupfu.
Ni mugihe Padiri Nkomejegusaba Alexandre na Padiri Mbonigaba Jean Bosco bakurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, aho bamenyeshejwe ko hari umwana wakubiswe na bagenzi be ku buryo bubabaje akaba ameze nabi ndetse ari kuribwa mu nda, ko batanga imodoka bakamujyana kwa muganga, bo ntibabyumve bakavuga ko arimo kwirwaza.
Icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, bihanishwa igifungo kuva ku myaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri 5,000,000 Frw ariko atarenze 7,000,000 FRW.
Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganywa n’ingingo ya 244 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Gihanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake bikaviramo umuntu gupfa n’icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Yibukikije kandi abantu kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa Ubutabera.
Ohereza igitekerezo
|
Muri Seminaire ya Zaza inkoni zaho ni iza kera. Abantu bahize hagati ya 2000-2003 muribuka uko byari byifashe ?
Gusa bibere isomo abandi banyeshuri birirwa bakubita abandi ngo bari kubahana.
Ndimo gukora ubushakashatsi kuri iyi ngingo,
Bitakugoye wampa contact yawe kuri [email protected] nkazakuvugisha ukamfasha kuri iyi ngingo?
Mbaye nshimiye.