RIB yafashe Gitifu w’Umurenge ushinjwa gufunga umuturage mu buryo butemewe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, Kanyarukato Augustin ari mu maboko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Muhoza, aho akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuturage mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yatangarije Kigali Today ko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca yafashwe ku mugoroba wo ku itariki 11 Mata 2020, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Muhoza.

Yagize ati “Akurikiranyweho icyaha cyo gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yamufunze kuva ku itariki 06 Mata 2020, arakorerwa idosiye hanyuma azashyikirizwe ubugenzacyaha.”

Hari amakuru Kigali Today yamenye avuga ko icyo uwo mugitifu yaba yahoye uwo muturage witwa Munyaneza ari uko ngo yasanze yubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko amufungira mu murenge mu gihe cy’icyumweru amuca n’amafaranga ibihumbi 300.

Icyakora Umuvugizi wa RIB, yavuze ko amakuru y’ibijyanye n’icyo uwo muyobozi yafungiye uwo muturage bikiri mu iperereza.

Umuvugizi wa RIB asaba abaturage kumenya ibyaha bakabisobanukirwa bakabyirinda bakabirinda n’abandi, hanyuma n’aho bibaye bagatanga amakuru hakiri kare kugira ngo ababigizemo uruhare bashyikirizwe ubutabera.

Nk’uko Umuvugizi wa RIB akomeza abivuga, icyo cyaha uwo muyobozi akekwaho, gihanishwa n’ingingo ya 151.

Yagize ati “Ingingo ya 151 ni yo ikora kuri uriya mugitifu, aho ivuga ko umuntu wese ukoresheje ikiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko aba akoze icyaha”.

Arongera ati “Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu, ariko kitarengeje imyaka irindwi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Hari hamaze igihe umudaso witwa ngoboka akubise umunyerondo amushinja ngo ni igisambo nanone hano kumurenge wa Gacaca akagali ka kabilizi umudugudu wa kanama

Alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

Mwaramutse kt icyo nababwira nuko numudaso witwa ngoboka yaramaze kabiri akubise umuturage wo mukagali ka kabirizi umudugudu wa kanama Kandi uwo muturage yari kwirondo yenda kumwica birababaje cyane uyu murenge harimo akarengane pe murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 14-04-2020  →  Musubize

uyu KANYARUKATO yavuye mukarere yarakazengereje none no mu murenge yigizeking kweli.Prosecutor WA TGI/MUSANZE John KO ari mwene wabo se ntihata avamo kweli

Dudu Faustin yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Présidente TGI/Musanze, RIZIKI Isabelle aramurekura cg bashake izindi nzira byacamo.
Kumara imyaka() ntazi umubare ukora m’Urukiko kdi byageraho ukaruyobora nacyo ni ikibazo m’ubutabera bwacu.
KANYARUKATO yazengereje rubanda nta mpamvu atahanwa ndetse kiriya ni icyaha cy’iyicarubozo, yarakwiye kuburanira m’Urukiko rw’i NYANZA.

Alias yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Alias reka ubutabera bukore akazi kabwo n’aho kuvuga ngo Presidente TGI Musanze aramurekura ntabwo umuntu ukekwaho icyaha wese aba ahamwa n’icyaha. Kdi kurekura ukekwaho iccyaha nabwo ni ubutabera buba butanzwe, ubushinjacyaha bushobora kubura ibimenyetso kdi iyo butishimiye imikirize y’urubanza burajurira. Gusa nkwibutse ko RIZIKI Isabelle atakiri Presidente wa TGI Musanze. Kuba kdi yaramaze imyaka ahakora nyuma akaruyobora ibyo nta mategeko yishwe kuko Inama nkuru y’Ubucamanza niyo ifata umwanzuro wo kuzamura cg kumanura mu ntera umukozi ukorera urwego rw’ubucamanza. Nkaba nkugira inama yo kugabanya amatiku.

Petit Joueur yanditse ku itariki ya: 26-04-2020  →  Musubize

Uyu avuze ko;bahe abaturage udutabo kungira ngo ba menye droit zabo ntabwo ariyo solution hari abayobozi,abaca manza bibaza ko kazi kabo ari ku intimidation imbere yu umuntu akibagirwa ko isi yabaye umudugudu,abantu bose ni kimwwe!

Glisserie BIRASA yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ahubwo leta izashake uburyo abaturage bajya babona igitabo cy’amategeko ahana y’urwanda kugirango babisome banamenye ibihano.kuko harigihe umuntu akora icyaha atazi uburemere bwacyo ugasanga atangiye kwicuza itegeko rimaze kumugonga ariko biturutse kutabimenya

Pat yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Reka tureke ubutabera bukore akazi kabwo kbsa

Theoneste yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka