RIB yafashe Gitifu na Dasso bavugwaho gukubita umuntu bakamwangiza ubugabo

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome bo mu Karere ka Karongi, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuturage.

Itangazo RIB yashyize kuri Twitter tariki ya 24 Mata 2020, ivuga ko abaregwa bafungiye kuri sitasiyo ya Gashari mu Karere ka Karongi mu gihe bagikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. RIB ikaba yongeye kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo 121 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuturage wareze Habimana Protogene na DASSO Niyonsaba Jerome avuga ko kumukubita byabaye tariki 09 Werurwe 2020 mu kabari ka Mbonyinshuti Herman mu Murenge wa Gashari mu Karere ka Karongi bimuviramo kwangirika imyanya y’ubugabo nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke.

Agira ati; “Twari mu kabari twicaye ahantu hamwe, na bo bari mu kindi cyumba, baza kuvuga ngo twateje umutekano muke kandi amasaha y’akabari yarangiye, dusohoka dusanga hanze hari imvururu, turasobanuza aho kutubwira baza bashaka gukubita, dusa n’aho tugenda baradukurikira, ndabaza nti ‘ko mudukurikiye’, Gitufu ankubita urushyi, mbona DASSO na we aje ashaka kunkubita, ngiye kwitabara ‘ankubita umugeri ngwa hasi’.”

Uyu muturage avuga ko akiva aho yababaye ajya ku ku Kigo Nderabuzima cya Birambo bamujyana ku Bitaro bya Kirinda, anyura mu cyuma basanga ntibamubashije bamwohereza mu Bitaro bya Kaminuza i Butare (CHUB) aho bamubaze ubugabo basanga hari udutsi twangiritse, ndetse bavomamo amazi, bongera guteranya.

Avuga ko umugeri yakubiswe watumye atanga akayabo k’amafaranga kandi kubera ikibazo cya COVID-19 bitamukundiye ko asubira kwa muganga tariki 21 Mata 2020 kugira ngo barebe niba aho bamubaze nta kindi bakora ngo arusheho kumererwa neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igitekerezo cyanjye kiravuga giti : mubyukuri gukubita ntago tubizi mw’itegeko , ariko rwose uriya muyobozi wacu ariwe gitif ntiyagiraga iyongeso , ariko rwose uyu mu dasso we nubundi abaturage bahoraga bijujuta abamereye nabi , kandi nuyu wakubiswe nawe yahoraga yanduranya nabo asanze mutubari , kuko nubundi yakundaga guhora yasinze . murakoze

Rutagengwa michel yanditse ku itariki ya: 28-04-2020  →  Musubize

yewe twese twari dutegereje icyo RIB izakora kubwo kurengera ikiremwamuntu, erega har’abamaze kujya biha ububasha kumwanya bahawe bakajya hejuru y’amategeko bagatesha agaciro umuturage w’umuziranenge ndetse hari uturere ubwira umuntu ko mu rwanda nta muntu ufite ububasha bwo guhohotera umuntu ntiyemere bitewe n’abo bigize ba king, leta ijye ibahana kumugaragaro, n’tbu har’abitwaza coronavirus bakirirwa bagendana inkoni zo gukanga no kwihimura kubo batavuga rumwe, nabonye aho inkeragutabara y’umusore wimyaka nka20 i rubavu akubita umusaza wagira nkimwaka65 amukubit’inkoni ngo ari kujyahe, nibaza iryo tegeko rihanishwa inkoni mugihe ahandi n’ukosheje ahanwa n’itegeko,

FIFI yanditse ku itariki ya: 25-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka