Nyagatare: Imiryango umunani itishoboye yatujwe mu nzu zituzuye

Imiryango umunani itishoboye yo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Barija, ifite impungenge z’umutekano, nyuma yo gutuzwa mu nzu zituzuye, bakaba batangiye guterwa n’abajura.

izo nzu zitaruye abaturage kandi nta madirishya zifite
izo nzu zitaruye abaturage kandi nta madirishya zifite

Izo nzu zubatswe n’abanyeshuri bari mu rugerero ruciye ingando rusoza zituzuye.
Ni inzu ebyiri nini zirimo inzu enye (Enye muri imwe), Abaturage bazitujwemo bakaba basaba ubuyobozi ko bwabatabara bakazuzuza mu buryo bwihuse kuko umutekano wabo ubangamiwe cyane n’abajura.

zimwe muri izo nzu nta madirishya zifite, isima yo hasi n’amashanyarazi ntibirashyirwamo, kandi zubatswe ahitaruye ingo z’abaturage ku musozi wa Kinihira, ari nayo mpamvu abajura bahibasira kuko n’irondo ritahagera.

Umwe mu batujwe muri izo nzu atuzuye witwa Faraziya Mukamarara avuga ko yatewe n’abajura banyuze mu idirishya ritarashyirwamo, avugije induru abajura bariruka ntacyo bariba.

Ati “ Numvise amasafuriya n’ibidomoro bivuze mba ndabyutse, umuntu ahita yiruka, anyura aho mu idirishya agwa inyuma aragenda. Rwose badufashije bazuzuza kuko ubu ndyama mfite ubwoba ko yagaruka.”

Barasaba ko izo nzu zakubakwa zikuzura kugira ngo umutekano w'abazituyemo wizerwe
Barasaba ko izo nzu zakubakwa zikuzura kugira ngo umutekano w’abazituyemo wizerwe

Mukamarara akeka ko uwamuteye mu nzu yari agamije kwiba ari nayo mpamvu yagiye mu cyumba kibamo ibikoresho byo mu rugo.

Mushabe David Claudian, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, yizeza ko imirimo yo kubaka izo nzu izakomeza kuko ingengo y’imari yayo ihari.

Umuriro w’amashanyarazi wo ngo mu gihe utarahagera bazabashakira imirasire y’izuba babe ari yo baba bakoresha.

Agira ati “ inzu zizubakwa zirangire kuko birateganijwe mu ngengo y’imari. Umuriro wo turimo kubashakira imirasire y’izuba mu gihe umuriro w’amashanyarazi utari wahagera.”

Uwo muyobozi anabizeza ko mu gihe ibyo yizeza abo baturage bitarashyirwa mu bikorwa, bagiye gukaza irondo rikahagera kugira ngo bakumire abo bajura bibasira abo baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka